Evangélisation à la paroisse KIBIRIZI
September 24, 2016Winter 2022 Newsletter
January 6, 2022Evangélisation à la paroisse KIBIRIZI
September 24, 2016Winter 2022 Newsletter
January 6, 2022Paroisse Nyamasheke
Rapport y’imyiherero Padiri Ubald RUGIRANGOGA yakoranye n’abakristu ba Paroisse Nyamasheke bari muri iyo Paroisse mu ghe cya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 kuva tariki ya 23/06/2014 kugeza tariki ya 27/06/2014.
Le 23/06/2014: Padiri Ubald RUGIRANGOGA yagiranye umwiherero n’abakarisimatike ba Paroisse Nyamasheke
Bamaze gusomera hamwe ijambo ry’Imana riri muri Yohani 15, 12-17, Padiri Ubald RUGIRANGOGA yabaganirije kuri iryo jambo abibutsa ko umurage Yezu Kristu yasigiye abe ari urukundo. Urwo rukundo rwishwe nabi rurirengagizwa muri 1994, abatutsi bicwa urwagashinyaguro baburirwa impuhwe. Abakarisimatike kuko Rohomutagatifu basengamo ari Roho w’urukundo ruri hagati y’Imana Data na Mwana nibo bwa mbere bagomba kongera gufasha abantu kuba mu rukundo babafasha gutanga imbabazi no gusaba imbabazi kuko ari byo bigeza abantu ku bwiyunge nyabwo. Bamaze kwigishwa bahawe ibibazo bibiri byo kwigira mu matsinda.
- Ni iki nkuye muri iyi nyigisho?
Dore ibyo bakivuzeho:
- Abakoreye genocide abatutsi bagomba guhura n’abatutsi barokotse iyo genocide bakaganira bityo hagatangwa imbabazi kandi hagasabwa imbabazi nta buryarya.
- Gutanga imbabazi no gusaba imbabazi ni byo byomora ibikomere ku mutima
- Abarebereye genocide ikorwa ntibagire icyo bamarira abicwaga bafite inkomanga ku mutima, bagomba na bo kwigorora n’Imana
- Ubumwe n’ubwiyunge birashoboka
- Twashize ubwoba, twiyemeza kuvugisha ukuri
- Twiyemeje kwivugurura tugasenga mu kuri, tugakora ubutumwa dufasha
abantu gutanga imbabazi no gusaba imbabazi
- Kuvugisha ukuri nibyo bitsinda shitani
- Biyemeje kuba intwari mu gukora ikiza
- Biyemeje kuzasaba imbabazi umushumba (Umwepiskopi) wari ubaragiye mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi kuko batatiye urukundo.
- Nkurikije iyi nyigisho nafasha nte :
- Uwarokotse genocide yakorewe abatutsi
- Uwicanye
Dore ibyo bavuze kuri icyo kibazo.
- UWAROKOTSE
- Kumuba bugufi, ukamutega amatwi
- Kumufasha gutanga imbabazi
- Kumushishikariza kwitabira ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge - Kumufasha kugirana ikiganiro n’uwamwiciye
- Kwishyira mu mwanya we, ukamuhumuriza
- Kumugaragariza ibikorwa by’urukundo
- UMWICANYI
- Kumufasha kugaragaza ukuri ku byabaye muri genocide - Kumufasha gusaba imbabazi Imana n’abantu
- Kumufasha kwegera uwo yiciye bakaganira, akamusaba imbabazi - Kumufasha kwemera icyaha no gutanga icyiru k’ibyo yakoze - Kumuhumuriza
Byose byashojwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe biyambaza Rohomutagatifu kugirango baronke imbaraga zibafasha kurangiza neza ubutumwa baribatangiye.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Ibanga ry’Amahoro
Umwiherero n’abayobozi b’imiryango-remezo kuya 26/06/2014
Nyuma yo kubonana n’abakarisimatike bagashishikarizwa no gufasha abakristu kongera kunoza umubano wa kivandimwe bigisha urukundo kandi bakabigaragariza mu bikorwa, Padiri Ubald RUGIRANGOGA kuri uwo wakabiri tariki ya 24/06/2014 yagiranye umwiherero n’abayobozi b’imiryango-remezo. Bamaze gusomerwa ijambo ry’Imana dusanga muri Yohani 21, 15-17, Padiri Ubald RUGIRANGOGA yakomeje ababwira ko ari abashumba , ko izo baragiye ziri mu bwone kandi ko aribo bagomba kuzikura mu bwone bafasha abarokotse genocide yakorewe abatutsi gutanga imbabazi , bagafasha n’abicanyi gusaba imbabazi ariho hazaturuka ubumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’inyigisho, abari mu mwiherero bashyizwe mu matsinda bahabwa ibibazo bagombaga kwigaho.
- Uru rugendo turimo murabona ari ngombwa?
Amatsinda yose yasubije avuga ko uru rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ari ngombwa kuko n’ubwo habaye gacaca, haracyari urwikekwe n’ubwishishanye hagati y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi n’abayikoze. Bagombe bahuzwe ni bwo hazaba ubumwe n’ubwiyunge nyabwo. Twese kandi dufite uko twakomeretse.
- Muvuge ku bikomere mubona abari abashumba mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi bafite?
- Bakomerekejwe n’uko izo bari baragiye zonnye, abakristu biroshye muri genocide
- Bigishije urukundo basarura urwango
- Batotejwe n’abo bigishije
- Hari abashumba batasohoje ubutumwa bwabo neza, batezuka ku nshingano zabo
- Barabeshyewe
- Batswe icyubahiro
- Bazomorwa n’iki ibyo bikomere?
Abashumba bazomorwa ibikomere bafite no kubona abo bari bashinzwe gutagatifuza bongeye kunga ubumwe, abicanyi bagasaba imbabazi abo biciye, abarokotse genocide yakorewe abatutsi na bo bagatanga imbabazi ku babiciye.
Abayobozi b’imiryango-remezo bishoye muri genocide yakorewe abatutsi, bazasabe imbabazi umuryango-remezo barimo kuko bari na bo abashumba, ibyo bizabomora ibikomere.
- A. Muvuge ku bikomere by’abatutsi bakorewe genocide.
- Babuze ababo, Babura ibyabo, bagira imibereho mibi
- Kutagira uwo baganyira
- Kubura ababasaba imbabazi
- Kutagira uwo bibonamo bakigunga
- Guhemukirwa n’uwo mwasangiraga
- Kutamenya aho ababo baguye
- Ibyo bikomere bazabyomorwa n’iki?
Bazabyomorwa no kubaba hafi, kubasaba imbabazi, kubereka ibikorwa by’urukundo.
- A. Muvuge ku bikomere by’abishe bagenzi babo
- Kugira ipfunwe mu bantu
- Kwitwa abicanyi
- Ikimwaro no kwikekakeka aho ari hose ko babona icyaha cye - Ahora ahangayikishijwe n’icyaha cye kuko atacyatuye ngo asabe imbabazi
- Kubura amahoro y’umutima
- Kwitinya
- Kuba ingunge
- Gufungwa
- Bazabyomorwa n’iki?
- Kwemera ibyaha no kuvugisha ukuri ku byabaye
- Gusaba imbabazi babikuye ku mutima
- Kwerekana aho imibiri y’abishwe ikiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro - Kwerekana ibikorwa by’urukundo
- Muri uru rugendo, uruhare rw’abayobozi b’imiryango-remezo ni uruhe kugirango rurangire neza?
- Guhuza uwishe n’uwiciwe bakaganira
- Kubafasha gutanga imbabazi no gusaba imbabazi
- Kwifashisha Ezechiel 33, 7-9. Aho uwo muhanuzi avuga ko umuntu wese ubona mugenzi we akora icyaha ntamuburire uwo utamuburiye na we Imana izamubaza amaraso ye.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Ibanga ry’Amahoro
Umwiherero w’abarokotse genocide yakorewe abatutsi bahoze muri Paroisse Nyamasheke muri 1994 kuwa 25/06/2014
Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze gusomera abari baje mu mwiherero ijambo ry’Imana ryari riri muri Rm12,17-21, aho Mutagatifu Paulo ashishikariza abantu b’i Roma kutareka inabi ibaganza ahubwo ko ineza igomba kuganza inabi. Padiri Ubald RUGIRANGOGA yabasabye kugira iyo nyigisho iyabo, bakemera ibiyikubiyemo , bakabyigisha abandi. Kugaragaza ineza kuri bo ni ugutanga imbabazi, ni rwo rufunguzo rwabo. Mu gihe urufunguzo rw’abicanyi ari ugusaba imbabazi.
Nyuma y’inyigisho hatanzwe ibibazo byo kwigira mu matsinda. 1. Muvuge ku bubi abahutu babakoreye?
- Baratwiciye, batugize imfubyi, batugize incike
- Bafashe abagore ku ngufu
- Bateye abantu uburwayi
- Badusigiye ubumuga
- Baradusahuye
- Bishe abantu urubozo:
- Kwica umaze gusambanya abo wishe
- Kwica umuntu amaze kwicukurira
- Gushinyagurira imirambo bayikubita
- Guta abantu muri W.C ari bazima,
- Gupfa usaba imbabazi ntuzihabwe
- Kwambika ubusa abo bishe
- Abahutu bose se ni abicanyi?
- Abahutu bose si abicanyi, hari abahishe abatutsi, hari abagize ubutwari baherekeza abo bahishe kugeza babambukije
- Hari abagize ubwoba, ntibagira abo bahisha, barokora , ariko batishe.
- Ni izihe nama wagira abakoreye genocide abatutsi ?
- Gusaba imbabazi, bakegera abo biciye bakaganira na bo, bakerekana ko ibyahise bitazasubira
- Gusangira no gusabana
- Kwemera ko abatutsi bakorewe genocide mu Rwanda
- Gusaba imbabazi abacitse ku icumu, umuryango nyarwanda n’abakristu - Kwemera icyaha babikuye ku mutima
- Gusubiza ibyo basahuye aho bitarasubizwa
- Guha icyubahiro abo bahemukiye
- Kureka kugambanira uwacitse ku icumu
- Kureka amagambo asesereza abacitse ku icumu
- Abarokotse genocide yakorewe abatutsi murifuriza iki ababiciye ?
- Kugaragaza ukuri kubyabaye bagasaba imbabazi
- Ko haba igihe cy’ubumwe n’ubwiyunge bikabera mu ruhame - Guhinduka tukabana mu mahoro
- Kumenya ko icyo dupfana iruta icyo dupfa
- Kongera gushyingirana
- Kutubwiza ukuri aho abatarashyingurwa bari bagashyingurwa mu cyubahiro
- Abarokotse genocide twiteguye gutanga imbabazi zisabwe bivuye ku mutima
Ibibazo
- Hari umuntu washinje ibinyoma Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA wibaza ukuntu yazahura na we ngo amusabe imbabazi. Padiri Ubald RUGIRANGOGA yiteguye kuzamujyana akamuhuza na Musenyeri bakaganira, bityo uwo mukristu akitura uwo mutwaro.
- Habajijwe niba abarokokeye kuri Paroisse ntawaba afite amakuru ku byo bashinja Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA bavuga ko yategetse gushyingira abadashyingiye no kubatiza abatabatijwe ngo kuko yari aziko abantu bagiye kwicwa. Kuri icyo kibazo abarokokeye kuri paroisse bavuze ko atari Musenyeri Thadeyo wabitegetse ko ahubwo ari abatari bashyingiye n’abari bafite impinja zitabatije babisabye.
- Hari abagore b’abatutsikazi bari bashatse ku bahutu babajije ikibazo cy’uko bagera mu barokotse b’abatutsi bakabishisha, bagera mu bahutu na bo bakabishisha, Padiri Ubald RUGIRANGOGA yababwiye ko icyo kibazo kirangijwe na « Ndi umunyarwanda, buri wese ari kwibona mu ndorerwamo y’abunyarwanda». Umukristu agomba kuba uwambere wo kubyumva kuko umukristu aba uwa mbere wo guharanira ubumwe aribyo Ndi umunyarwanda iharanira mu Rwanda.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Ibanga ry’Amahoro
Diocese Cyangugu
Umwiherero w’abakoreye genocide abatutsi bari muri Paroisse Nyamasheke muri 1994 kuwa 26/06/2014
Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze gusomera ibiherereye ijambo ry’Imana riri muri Rm12, 17-21. Yibukije ko abantu batagomba guheranwa n’inabi ko ineza umuntu agomba kureka muri we ikaganza inabi. Yibukije abiherereye icyaha cyabo, kurwanya umuntu umuziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yaremye abantu. Abakoze genocide bafitanye ibibazo bwa mbere n’Imana, niyo barwanyije. Bagombe basabe bwa mbere Imana imbabazi bahindukire basabe abo bahemukiye imbabazi.
Nyuma y’iyo nyigisho Padiri Ubald RUGIRANGOGA yatanze ibibazo bikurikira byagombaga kwigirwa mu matsinda.
- Uru rugendo dukora duharanira kongera kwiyunga murabona ari ngombwa ? sobanura impamvu.
- Uru rugendo ni ngombwa rurasana imitima rukabohora kuri Roho - Uru rugendo ni yo nzira y’ubumwe n’ubwiyunge
- Kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye n’ukurwanya Imana yaremye abantu. Urumva nyuma y’ibyo Imana igusaba iki ? - Imana iradusaba kuyisaba imbabazi, tukazisaba n’abo twahemukiye - Kwicuza, ibyabaye ntibizasubire ukundi
- Kwiyunga n’uwo twiciye
- Gusaba Imana imbabazi yo yaremye abantu
- A. Ni muvuge ku bikomere by’abatutsi bakorewe genocide - Twarabapfakaje
- Twabagize imfubyi
- Twabagize inkomere
- Basigaye iheruheru
- Basigarana ubumuga
- Babuze imiryango yabo
- Bakomeza gutotezwa
- Bazabyomorwa bate ?
Bazabyomorwa no kutabishisha, tukabafasha, tukabagira inama, tukabegera mu byo bakeneye byose.
- Abahemutse begere abo bahemukiye basabane.
- A. Nimuvuge ku bikomere byanyu bwite
- Abantu baguye mu buroko barenganye
- Kutabasha gusabana n’abo bahemukiye
- Kutagira ubutwari bwo kuvuga icyaha
- Abafunzwe badahawe uburyo bwo kuburana
- Muzabyomorwa gute?
- Kubona abaduhuza tukaganira n’abo twahemukiye
- Gusanga abo twahemukiye tukabasaba imbabazi tubikuye ku mutima nabo bakatubabarira babikuye ku mutima
- Ko Imanza zaburanishijwe nabi zasubirwamo abafunze barengana bakarenganurwa.
- a. Nimuvuge ku bikomere by’abashumba bari bashinzwe abakristu mu gihe
cya genocide yakorewe abatutsi.
- Ibinyoma bashyizweho bababeshyera
- Bigishije urukundo ntirwakirwa
- Bambuwe uburenganzira bwo kuragira igihe batari bagifite uburenganzira bwo kugira ijambo imbere y’abicanyi.
- Bazabyomorwa bate?
- Abakoreye genocide abatutsi tuzabasabe imbabazi
-Abishe urukundo nitwumva urukundo icyo ari cyo tugahinduka - Nihaboneka abatanga imbabazi n’abasaba imbabazi bizomora ibikomere by’abashumba
- Intwaro zakoreshejwe muri genocide yakorewe abatutsi ni umuvumo mu ngo, shitani yinjiranye na zo mu ngo zirimo. Zizavanwamo zite? Zizagangahurwa zite? Zizabikwa he?
- Hari abavuze ko izo ntwaro zajugunywe, babajijwe aho zajugunywe bayoberwa kuhagaragaza.
- Abavugishije ukuri bagisubije batya: no mu gihe cy’ubwicanyi ziriya ntwaro
ntawari uzi ko ziri mu ngo, n’ubu zirahari. Nizivanywe rero mu ngo, zijyanwe mu miryango-remezo, zizahave zijyanywa kuri Paroisse zigangahurwe nk’uko Kiliziya zagangahuwe, zizajyanywe mu nzibutso.
- Mwibukiranye ku rupfu rw’abafurera biciwe ku kinini mu gihe cya genocide
yakorewe abatutsi. Uwitwa Gatete niwe wakuye abafurera mu modoka, yarayoboye iyo bariere , ategeka ko babica
- Sobanura impamvu yatumye ufata icyemezo cyo kwica abatutsi mu gihe cya genocide?
- Kutagisha umutima inama
- Kudacengwerwa n’ivanjiri ngo twumwe urukundo icyo ari cyo.
- Mwifuriza iki abarokotse genocide?
- Ko batwemerera tukabasaba imbabazi, tukaba umwe, tugasangira, tugashyingirana,
- kubana neza mu mahoro tubinyujije mu bumwe n’ubwiyunge
- Gusabana imbabazi tukanazihana bivuye ku mutima
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Ibanga ry’Amahoro
Umwiherero muri Paroisse Nyamasheke w’abarokotse genocide yakorewe abatutsi, abicanyi muri genocide yakorewe abatutsi, abarokoye abatutsi muri genocide, abayobozi b’imiryango-remezo, abafite ababo bafunzwe, abafite ababo bahunze bakaba bataragaruka, abakarisimatike kuwa 27/06/2014.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze kubasomera ijambo ry’Imana riri muri Rm12, 17-21; yibukije abari mu mwiherero ko ineza igomba gutsinda inabi. Yibutsa ko icyaha abakoze genocide , bakayikorera abatutsi cyabateranyije n’Imana, barwanyije Imana yaremye abantu. Bikururiye umuvumo, bakomerekeje abashumba babayobora kuri Roho, bakomeretsa abarokotse genocide yakorewe abatutsi, na bo ubwabo bakomeretse ku mutima, imiryango yabo nayo irakomeretse.
Harasabwa gutanga imbabazi no gusaba imbabazi. Yababwiye ko uyu mwiherero wahuje ibyiciro byinshi kuko hakenewe ingufu nyinshi kugirango ubutumwa bwo gutanga imbabazi no gusaba imbabazi butungane kuko ariyo nzira y’ubumwe n’Ubwiyunge, ni wo muti wo komora ibikomere twese abakristu tugendana; genocide yakorewe abatutsi ntawe itakomerekeje. Icyi gihe ni igihe buri wese agomba kwigorora n’umutimanama we.
Nyuma y’iyo nyigisho hatanzwe ibibazo bikurikira byo kwigira mu matsinda. 1. Sangiza abandi ibyo ukuye muri uru rugendo.
Dore icyo bakivuzeho :
- Izi nyigisho zadufashije kubona no kwemera ko ubumwe n’ubwiyunge bishoboka biciye mu gutanga imbabazi no gusaba imbabazi.
- Twiyemeje gukora ubutumwa dufasha abagomba gutanga imbabazi no gusaba imbabazi kumva ko aribo bafite urufunguzo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
- Izi nyigisho zadufashije guharanira ukuri.
- Twiyemeje guhuza abarokotse genocide yakorewe abatutsi n’abayibakoreye
mu miryango-remezobaturukamo
- Izi nyigisho zatangiye kutwomora ibikomere twari dufite ku mutima - Abarokotse genocide bafashe ibyemezo byo kubabarira ababakoreye genocide, bemeje ko biteguye kongera gushyingirana.
- Abarebereye genocide bicujije kuba ntacyo bakoze ngo barokore abicwaga - Biyemeje kuranga aho imibiri itarashyingurwa iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro
- Ukuri ku binyoma bashinjaga Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA kwagaragajwe.
Abarokokeye kuri Paroisse Nyamasheke bavuze beruye badategwa ko abatari bashyingiye bo ubwabo aribo basabye Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA ko babashyingira, abari bafite abana batabatije ko yabemerera bakabatizwa, nibwo Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA yabwiye Padiri Apollinaire NTAMABYARIRO gushyingira abadashyingiwe, kubatiza abatari babatije.
Umugore wahoraga ashinja Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA ibinyoma yasabye ko yazahuzwa na we akamusaba imbabazi. Uwitwa MBERABAKURA Aloys wari aho abafurera bo mu muryango w’abayozefiti biciwe ku kinini na we yasobanuye uko abo bafurera bahora bagereka kuri Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA bishwe.
Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA yaje atwaye abo bafurere, bageze kuri bariyeri yari iyobowe na Gatete , uwo Gatete aracyariho, ahagarika Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA, amubaza ubwoko bwabo bantu atwaye. Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA ngo yamusubije ko atwaye intama ze. Gatete yamubwiye ko ngo ari abatutsi ko ashaka kubacikisha ngo nkuko yaraye acikishije Padiri Ubald RUGIRANGOGA. Ubwo nibwo umufurere wa mbere yahise atererwa inkota mu modoka , undi mufurere we yari hasi. Amaraso yatarukiye ku ikanzu ya Musenyeri, Musenyeri Thadeyo yahise aca ku ruhande ntibakuyeho bariyeri ahungisha abasigaye.
Ari abarokokeye kuri Paroisse Nyamasheke, ari abari kuri bariyeri nguko uko bose bemeje ko Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA atagize uruhari muri genocide bamushinja, ko bifuza kumusaba imbabzi ku binyoma bamugeretseho.
- Ibyakorewe i Mushaka dufasha abakoreye genocide abatutsi kugarukira Imana murabona na mwe hari icyo byabafasha cyangwa hari ubundi buryo muteganya ?
- Amatsinda yose uko yari 10 yemeje ko ibyakorewe muri Paroisse Mushaka aribyo bifuza ko byakorerwa i Nyamasheke, abagarukiye Imana b’i Mushaka bakajya baza gutanga ubuhamya, abafashamyumvire bafashije batanga inyigisho i Mushaka bakaza kuzitanga i Nyamasheke.
- Ibikoresho bicishije abatutsi muri genocide, abakoze genocide bo ubwabo bifuje ko byakurwa mu ngo bikirimo bikagezwa mu muryango-remezo, bikahava bijyanwa kuri Paroisse, bikagangahurwa biterwa amazi y’umugisha, bikava kuri Paroisse bijyanwa ku rwibutso, mwe murabitekerezaho iki ? - Kuri icyo kibazo hemejwe ko ibyo bikoresho koko shitani ibirimo, ko
bigomba gusohorwa mu ngo birimo, bityo imivumo igasohokana na byo, bikajyanwa mu miryango-remezo, bikava mu miryango-remezo bijya kuri paroisse , bikagangahurwa biterwa amazi y’umugisha bikahava bijyanwa ku nzibutso zirimo abo byishe.
Umwiherero muri Paroisse Nyamasheke warangijwe n’igitambo cy’Ukaristiya mu gusoza iyo Missa hatangwa ubuhamya bw’abashoboye kwiyunga. Ubwo buhamya bwafashije abari bahari bose, abantu babona ko ubumwe n’ubwiyunge bishoboka biciye mu gutanga imbabazi no gusaba imbabazi bivuye ku mutima. Babonye ko ukuri kubohora ku mutima mu gihe ikinyoma kica, kikabuza uburyo ukibanira.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA yarangije urwo rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nk’umupadiri warubaragiye mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi ashimira abakristu ba Paroisse Nyamasheke kuko bemeye kuva mu kinyoma, ari byo kuva mu bwone, bakaba bemeye gutanga no gusaba imbabazi mu kuri. Yarangije imyiherero abasezeranya ko azagumya kubaba bugufi kandi ko agiye guteguza abakristu bafashije abakoreye genocide abatutsi muri Paroisse Mushaka kwiyunga n’abo bayikoreye, kuzaza gufasha abo muri Paroisse Nyamasheke biteguye gukora urwo rugendo.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Ibanga ry’Amahoro
Diocèse Cyangugu