Centrale Nyanza-Gisakura
April 22, 2014Synthèse sur la pastorale de pardon et réconciliation en vue de l’unité.
June 20, 2014Centrale Nyanza-Gisakura
April 22, 2014Synthèse sur la pastorale de pardon et réconciliation en vue de l’unité.
June 20, 2014Paroisse TYAZO2
Paroisse TYAZO: Unité et Réconciliation
Vendredi 23/04/2014: Padiri Ubald RUGIRANGOGA yabonanye n’abakarisimatike ba Paroisse Tyazo baganira kw’ijambo ry’Imana riri muri Jn15, 11-17. Basanze genocide yakorewe abatutsi ari ikimenyetso kerekana ko urukundo Ivanjiri itwigisha rwapfuye nabi kandi ko abakarisimatike aribo bagomba kongera kurwatsa. Nyuma y’inyigisho babajijwe ibibazo bikurikira bagenda babisubiza.
- Ni iki dukuye muri iyi nyigisho?
- Kugira urukundo ruzira uburyarya
- Guhitamo ikiri icyiza
- Gushira ubwoba
- Kuganjisha ineza inabi
- Guhumuriza abafite ibibazo
- Kumenya kwibohora no kubohora abandi
- Gukora ubutumwa nta bwoba ubifashijwemo na Rohomutagatifu - Kureba niba nta ruhare twagize muri genocide
- Guhumurizanya
- Gusaba imbabazi no kuzitanga ni byo bitanga amahoro
- Abakarisimatike bagomba gutinyuka bakarangiza ubutumwa - Kugaragaza ababaye intwari muri genocide
- Gutinyuka ukavugisha ukuri
- Kubaha ikiremwa muntu
- Ni izihe nama wagira uwarokotse?
- Kuganira kubuzima bwa mbere ya genocide
- Kuganira kubuzima muri genocide
- Kuganira kubuzima bwa nyuma ya genocide
- Kumuhumuriza umwereka ko ineza iganza inabi
- Kwiyakira, kumurinda kwigunga
- Kumwereka ibikorwa by’impuhwe
- Kumwereka ko ari Imana yamurokoye akayishimira
- Ni izihe nama wagira uwakoze genocide?
- Kumwereka ubuzima yarimo mbere y’icyaha yakoze
- Kumwereka ubuzima arimo amaze gukora icyaha
- Kumwereka ubuzima azajyamo amaze kwicuza icyaha
- Kumwereka gusaba imbabazi biherekejwe n’impuhwe
- Kutigunga
- Ineza igombe itsinde inabi
- Kumwumvisha uburemere bw’icyaha yakoze
- Agomba kwegera uwo yakoreye icyaha akamuhumuriza N.B: Ibibazo biriho
- Hari abagatorika bishe mu baporo,
- Hari abaporo bishe mu gatorika
- Hari abakoze genocide batigeze baburana, batigeze birega. Lundi 26/05/2014: Padiri Ubald RUGIRANGOGA yakoranye umwiherero n’abayobozi b’imiryango-remezo ya Paroisse TYAZO. Nyuma y’inyigisho bahawe bamaze gusomerwa ijambo ry’Imana riri muri Jn21, 15-17 bahawe ibibazo byo kwigirwa mu matsinda bikurikira:
- Uru rugendo murabona ari ngombwa?
- Bose basubije ko ari ngombwa
- a)Muvuge ku bikomere abari abashumba mu gihe cya genocide bafite? - Kubura abo bigishaga
- Abigishijwe bakoze genocide
- Abo bigishije urukundo babirenzeho bakora genocide
- Babibye urukundo basarura ubwicanyi
- Baratotejwe
b)Bazomorwa n’iki ibyo bikomere?
- Abakoze genocide bemere ibyaha babisabire imbabazi
- Kuvugisha ukuri kuri genocide
- Gutanga imbabazi (abarokotse)
- Intama zisabe imbabazi abashumba
- a) Muvuge ku bikomere by’abatutsi bakorewe genocide? - Kubura ababo n’imitungo
- Kutabona ababafasha
- Uburwayi batewe muri genocide
- Kutamenya aho imibiri y’ababo iherereye
- Kwicwa urubuzo
- Ubupfakazi, ubupfubyi, ubucike
- Ibikomere ku mubiri bidakira
- Gutotezwa
- Kubura incuti n’abavandimwe
- Kubura ababasaba imbabazi
- Gufatwa ku ngufu
- b) Ibyo bikomere bazabyomorwa n’iki?
- Abakoze genocide bemere ibyaha babisabire imbabazi
- Kubafasha
- Kwirinda imvugo isesereza
- Kugaragaza imibiri y’ababo igashyingurwa mu cyubahiro
- Kwishyura imitungo yabo
- Kwiyakira
- a) Muvuge ku bikomere by’abishe bagenzi babo.
- Kutiyumvamo ubumuntu
- Gutinya ko genocide ivugwa
- Ipfunwe ry’ibyo bakoze
- Gufungwa
- Kwiheza mu muryango nyarwanda
- Guhera mu buhungiro
- b) Bazabyomorwa n’iki?
- Kwemera icyaha no kugisabira imbabazi
- Ibikorwa by’urukundo kubo bahemukiye
- Guhura n’uwo wahemukiye ukamusaba imbabazi
- Kugarura ibyasahuwe
- Kugira uruhare mu gusana ibyangijwe
- Gusaba imbabazi mu kuri
- Kwiyakira
- Muri uru rugendo uruhare rw’abayobozi b’imiryango-remezo ni uruhe kugirango rurangire neza?
- Gukora ubutumwa hahuzwa abarokotse n’ababiciye
- Kutemera ko intama ziguma mu bwone
- Kubashishikariza gufashanya
Mardi 27/05/2014: Umwiherero w’abarokotse genocide ba Paroisse Tyazo.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA yagiranye umwiherero n’abarokotse genocide yakorewe abatutsi ba Paroisse Tyazo; bamaze gusangira ijambo ry’Imana riri muri Rm12, 17-21 bahawe inyigisho barangiza bahabwa ibibazo bajya kwigira mu matsinda bikurikira:
- Muvuge ku bubi abahutu babakoreye?
- Batwiciye abantu
- Badusahuye imitungo
- Banduje abo bafashe ku ngufu SIDA
- Bateye abarokotse ubukene bukabije
- Bapfakaje abantu babagira incike
- Bagize abana imfubyi
- Bateye ihungabana
- Batumye abantu babishisha
- Banze kwishyura imitungo
- Bateye inda zivamo abana batagira kirera
- Banze kuvugisha ukuri muri gacaca
- Banze kwerekana aho imibiri y’abishwe yajugunwe
- Baradusenyeye
- Abahutu bose se ni abicanyi ?
- Abahutu bose si abicanyi, abarokotse barokowe n’abahutu b’umutima mwiza
- Hari abahutu batanze imitungo yabo kugirango abatutsi barokoke - Hari abahutu bagaragaje ukuri muri gacaca
- Ni izihe nama wagira abakoreye genocide abatutsi ?
- Gusaba imbabazi abo biciye kuko imbabazi zo muri gacaca ari nyirarureshwa ngo «ndebe ko nahava».
- Kuvugisha ukuri ku byabaye
- Kwishyura imitungo basahuye
- Kwita ku ncike imfubyi n’abapfakazi ba genocide yakorewe abatutsi kuko babigizemo uruhari
- Kuranga aho imibiri y’abazize genocide yatawe
- Kwemera icyaha
- Kwegera uwo wakoreye icyaha
- Abarokotse genocide yakorewe abatutsi murifuriza iki ababiciye ? - Gusubiza imitungo basahuye
- Kugaragaza aho bataye imibiri y’abo bishe
- Kwemera gahunda ya ndumunyarwanda
- Kwegera abarokotse genocide yakorewe abatutsi babasaba imbabazi kuko abarokotse biteguye kuzibaha
- Guhindura imico bakabana n’abandi banyarwanda mu mahoro
Mercredi 29/05/2014 : Umwiherero w’abakoze genocide ba Paroisse Tyazo.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze gusomera abakoreye genocide abatutsi ijambo ry’Imana riri muri Rm12, 17-21 yarabigishije hanyuma abaha ibibazo byo kwigira mu matsinda. Dore ibyo bibazo n’icyo babivuzeho :
- Uru rugendo dukora murabona ari ngombwa ?
- Tubona ari ngombwa kuko rutubohora ku mutima tukiyunga n’abo twahemukiye
- Uru rugendo ruzatugeza ku bumwe n’ubwiyunge
- Rudufasha gusaba imbabazi
- Kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yaremye abantu. Urumva nyuma yi’ibyo Imana igusaba iki ?
- Tugomba gusaba Imana imbabazi, tugasaba abarokotse genocide imbabazi.
- a) Nimuvuge ku bikomere byakorewe abatutsi
- Twarabiciye, turabasahura
- Babuze imiryango yabo n’imitungo
- Basigaranye ubumuga
- Hari abapfakazi, imfubyi.
- Ingaruka kuri bo zituruka kuri genocide ni nyinshi hakabamo n’ihungabana
- b) Bazabyomorwa bate?
- Kubegera tukabasaba imbabazi
- Kubaganiriza, kukabahumuriza, kubafasha
- Kubagaragariza ibikorwa by’impuhwe
- Kubafasha kutwibonamo na twe tukabibonamo
- a) Muvuge ku bikomere byanyu bwite?
- Ikimwaro cyo kwitwa abicanyi
- Kwibaza uko tuzahanagurwaho ikimwaro cyo kwitwa abicanyi - Gutatana kw’imiryango kuko hari abahunze bataratahuka hakaba hari abandi bari muri gereza
- Tubabajwe n’urupfu rw’abo twari duturanye tubanye neza.
- b) Muzabyomorwa gute?
- Kwegera abo twahemukiye tukabasaba imbabazi, bakatubabarira - Kwegerana tugafashanya.
- a) Muvuge ku bikomere by’abashumba bari bashinzwe abakristu mu gihe cya genocide.
- Kuba intama bari baragiye zariroshye mu bwicanyi bwa genocide bibateye ikimwaro
- Abo bigishaga nibo bicanye
- Abakristu barenze ku nshingano zabo bituma abashumba bumva ko baruhiye ubusa.
- Bababajwe n’uko imbuto babibye zamezemo urukungu.
- b) Bazabyomorwa bate?
- Abakristu bagomba kwegera abashumba bakabasaba imbabazi mu ruhame.
- Abakristu nibihana abashumba bazakurwaho ikimwaro - Gusaba imbabazi no kuzitanga nibyo bizomora ibikomere by’abashumba.
- Intwaro zakoreshejwe muri genocide ni umuvumo mu ngo, shitani yinjiranye nazo mu ngo zirimo. Zizavanwamo zite? Zizagangahurwa zite? Zizabikwa he?
- Ibyo bikoresho byakoreshejwe muri genocide yakorewe abatutsi nibive mu ngo, bijyanwe mu miryango-remezo. Abaporo bari bahari n’abo niko babyemeje. Bizava mu miryango-remezo bijyanwa kuri paroisse, Padiri, Pastor babigangahure.
- Sobanura impamvu zatumye ufata icyemezo cyo kujya kwica abatutsi?
- Ubutegetsi bubi bwadushishikarije kwica abatutsi
- Itangazamakuru ryashyushyaga imitwe
- Umururumba w’ibintu
- Gutunga amasambu y’abatutsi
- Kubura ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi
- Twumvaga ko inkotanyi zije zahura na bene wabo (abatutsi) abahutu bagashira,
- Ubwoba, ubujiji, inda nini
- Batubwiraga ko n’umwana warokoka yazaburana ibyo twari kugabana cyane amasambu
- Murifuriza iki abarokotse genocide?
- Gutuza ku mutima hakongera hakaboneka umubano wa kivandimwe
- Kubana na bo mu mahoro nk’uko byari mbere,
- Kwihangana bakababarira, kwiyubaka.
Jeudi 30/05/2014: Umwiherero muri Paroisse Tyazo w’abarokotse genocide, ababarokoye, abakarisimatike, abayobozi b’imiryango-remezo, abafite ababo bafunzwe, abafite ababo bahunze batarataha.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze gusomera abari aho ijambo ry’Imana riri muri Jn20,19-23 yasabye buri wese guha mugenzi we amahoro amubabarira, undi amusaba imbabazi bivuye ku mutima. Padiri Ubald yabasomeye rapport y’imyiherero yabanje ni ukuvuga:
- Abakarisimatike
- Abayobozi b’imiryango-remezo
- Abarokotse
- Abakoze genocide
Nyuma y’ibibazo babajijwe, bose bagiye berekana ko inzira y’ubwiyunge ari ugutanga imbabazi no gusaba imbabazi ni cyo buri rapport y’ikiciro cyakorerwaga umwiherero yagiye ihuza n’abandi.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze kubigisha yabahaye bose hamwe ibibazo bikurikira byo gusubiriza mu matsinda.
- Sangiza abandi ibyo ukuye muri uru rugendo.
- Kwiyakira
- Gushiruka ubwoba tukavugisha ukuri ku byabaye muri genocide yakorewe abatutsi
- Gusaba imbabazi no kuzitanga ni byo bibohora imitima - Kuba intumwa tukageza ku bandi ibyo dukuye muri iyi myiherero - Gahunda ya ndi umunyarwanda abakristu tugomba kuba abambere mu kuyishyigikira kuko yunga abanyarwanda
- Kubwira abantu ko ikibi ari ikibi
- Uwaje afite agahinda yararuhutse muri iyi myiherero
- Abakoze ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi bagiye gusangiza abataje bakoranye ibyaha ibyo bo imyiherero ibagejejeho,
- Abicanyi babohotse ku mutima kubera imyiherero, biyemeje gusaba imbabazi barangwa n’impuhwe
- Abarokotse biyemeje gutanga imbabazi
- Ibyakozwe i Mushaka dufasha abakoreye genocide abatutsi kugarukira Imana murabona na mwe hari icyo byabafashamo cyangwa hari ubundi buryo muteganya ?
- Amatsinda yose yemeje ko urugendo rwiza rwa Paroisse Mushaka rugomba gukurikizwa ; muri Paroisse Mushaka, inyigisho zatanzwe i Mushaka zifasha abantu kwiyunga zigatangwa no muri Paroisse Tyazo, abakristu ba Paroisse Mushaka bakazabibafashamo,
- Hasabwe ko abakristu ba Paroisse Mushaka bagomba gutumwaho vuba na bwangu bakaza gutanga ikiganiro mu i Tyazo mbere yo gutangiza inyigisho zifasha abakoze genocide kugarukira Imana.
- Ibikoresho bicishije abatutsi muri genocide, abakoreye abatutsi genocide bo ubwabo bifuje ko ibyo bikoresho byakurwa mu ngo bikirimo bikagezwa mu miryango-remezo, abaporo bari muri uwo mwiherero na bo niko babyemeje. Bikava mu muryango-remezo bijyanwa kuri paroisse, padiri na pastor bakabigangahura. Mwe murabitekerezaho iki ?
- Ibikoresho byicishijwe abatutsi mu gihe cya genocide yabakorewe nibive mu ngo bijyanwe mu miryango-remezo, bizave mu miryango remezo bijyanwa kuri paroisse, padiri na pastor babigangahure bijyanwe ku rwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi cyangwa padiri na pastor barebe ahandi bishirwa ariko ntibigomba gusubizwa bene byo.
N.B : Byose byasojwe hasomwa Missa yo gushimira Imana, nyuma ya Missa habonetse abantu bakoreye abatutsi genocide, basaba imbabazi abarokotse.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Ibanga ry’Amahoro
Diocèse Cyangugu