11 Steps to Forgiveness
June 24, 2013Tanga Imbabazi
June 24, 201311 Steps to Forgiveness
June 24, 2013Tanga Imbabazi
June 24, 2013Incamake (Synthèse) ya pastorale yo gutanga imbabazi no gusaba imbabazi byo soko y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Nyuma y’uko abatutsi mu Rwanda bakorewe Jenoside, abakristu bakabigiramo uruhare numvise ko bibabaje cyane nsanga abakristu bagomba gufashwa gusohoka mu matongo y’umutima barimo.
Hakozwe synode ku kibazo cy’amoko mu Rwanda, icyo kibazo kiratinyukwa kivugwaho, abakristu basanga ko ikibazo atari amoko, amoko ntacyo atwaye, ikibazo ahubwo ari irondakoko kuko ryo ribangamira ubukristu. Uku kuri niko twagezeho muri Paroisse ya Mushaka mu gihe twakoraga synode.
Abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda n’abantu basabitswe n’irondakoko mu mitima yabo. Abatutsi bakorewe Jenoside nabo ubwabo bizamuyemo ibyiyumviro by’irondakoko no kwifuza kuba bakwihorera. Nabonaga bose bari mu kajugane, ntakwizerana, bari mu kinyoma n’uburyarya.
Uko bafashijwe gusohoka aho baribakingiranywe mu mutima
Mu gihe abemeye icyaha bakagisabira imbabazi basohowe muri za gereza, abakristu 3 mu gitondo nyuma ya Missa yo ku mubyizi bankurikiranye mu bwoba bwinshi bagira bati “Turashize Padiri za nterahamwe zose zaraye zirekuwe, buriya bagiye kujya batwica umwe umwe kugirango basibanganye ibimenyetso!”. Nabajyanye mu bureau mbatega amatwi, basohoka mbijeje ko ngiye kuzakoresha imyiherero izabafasha ntihagire amaraso yongera kuzamenwa muri paroisse Mushaka bishingiye ku moko.
Umwiherero w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Nakoreshe umwiherero w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, twifashisha ijambo ry’Imana riri muri Rm12, 21. “Ntukareke inabi ikuganza ahubwo inabi uyiganjishe ineza”. Nabahaye inyigisho ndende ibibutsa ko Imana idusaba gukunda kugeza no ku mwanzi wacu. Nyuma nabasabye kuvuga ku bibi abiyitiriye ubwoko bw’abahutu babakoreye, babiva imuzi barabirondora. Nagiraga ngo bibave mu mitima ariko ngirango abo baribarekuwe bamenye ibibi bakoreye abo bakoreye Jenoside. Ikibazo kindi nababajije nagize nti, Ese murabifuriza iki? Murashaka ko nabo bicwa? Bose mu matsinda barimo basubije bagira bati: “Twe turi abakristu ntawe twifuriza kwicwa ariko na bo baherukire aho kutwica”.
Ibi byanyeretse ko ineza yaritangiye gutsinda inabi. Nabemereye kuranga ibyari bivuye muri uwo mwiherero mu Missa ku cyumweru.
Umwiherero w’abakoreye Jenoside Abatutsi
Bamaze kumva ibibi bakoreye abatutsi muri Jenoside nk’uko abatutsi babishyize ahagaragara mu mwiherero baribarangije gukora, abakoreye Jenoside abatutsi nabo batumiwe mu mwiherero wabo. Ijambo ryifashishijwe ryagumye ari ryarindi dusanga muri Rm12, 21. “Ntukareke inabi ikuganza ahubwo inabi uyiganjishe ineza”. Nabo naberetse ko bishe itegeko ry’urukundo umurage twasigiwe na Yezu Kristu.
Muri uyu mwiherero niho havuye ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko basabye abakristu kubababarira bakongera kubareba nk’abantu.”Padiri utubabarire uzadusabire abakristu kongera kutureba byibuze nk’abantu, bati tuzanywe no kugaragaza ukuri”. Ibi mbiranze ku Cyumweru bose bariruhukije bati burya ba bantu na bo barashize mu mutima. Ni abo kugirirwa impuhwe. Abarokotse Jenoside batangiye kubagirira impuhwe.
Umwiherere w’abarokotse Jenoside, ababakoreye Jenoside, abarokoye abatutsi bakorerwaga Jenoside.
Nashatse guhita mpuza Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayibakoreye ngira impungenge z’uko Sekibi yatuma bashyamirana; murikiwe na Rohomutagatifu nasanze nta mututsi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Diyosezi ya Cyangugu hatagize umuhutu ubigizemo uruhare. Nibwo abahutu barokoye abatutsi bamfashije komora ibikomere by’abatutsi barokotse Jenoside, kumva ko abahutu bose atari babi, batakoze Jenoside. Na none muri uwo mwiherero twifashishije rya Jambo dusanga muri Rm12, 21. “Ntukareke inabi ikuganza ahubwo inabi uyiganjishe ineza”. Nyuma y’ibibazo bigiye mu matsinda bose hamwe bavanze niho havuye ko igisubizo k’ibibazo biri mumitima byakuruwe na Jenoside yakorewe abatutsi nta kindi ni ugutanga imbabazi no gusaba imbabazi bigakorwa nta buryarya.
Iyi myiherero uko ari 3 yateguye abantu kwinjira muri Gacaca neza. Gacaca muri Paroisse Mushaka
Muri Paroisse Mushaka narimbereye Padiri Mukuru mu gihe hakorwaga Gacaca, Gacaca yakozwe neza, abakoze Jenoside baburana basaba imbabazi, abakorewe Jenoside biteguye gutanga imbabazi. Inteko numvaga ko bitagenze neza narahagurukaga ngatabara nkajya kureba uko bimeze.
Abakristu twari twarumvikanye ko ukuri kugomba gushyirwa ahagaragara. Gacaca muri Paroisse Mushaka yarangiye neza kandi vuba.
Nyuma ya Gacaca
Nyuma ya Gacaca nibwo nakoranye inama n’abayobozi b’Imiryango-remezo turebera hamwe uburyo twafasha abakoreye Jenoside abatutsi gukira ibikomere bafite ku mutima ubwabo n’ibyo bateye abo bakoreye Jenoside.
Jenoside ni i Cyaha kiri mu byaha bidasanzwe. Mu Rwanda cyakozwe n’abantu ubundi bari abavandimwe, abaturanyi, baragiranye impuhwe, baratabaranye barwaye, barishimanye mu bukwe n’ibindi n’ibindi; kuburyo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi umwe yagiraga ati: Ibi nkorewe ni ibiki? kuki bikozwe n’uriya? Undi ati: Ibi nkoze ni ibiki? Kuki mbikoreye uriya? Hagombaga umuti ukomeye. Uwo muti wabaye uwo gufungira amasakramentu abakoreye Jenoside batutsi. Ubundi icyaha kirenze indengakamere nka Jenoside gikozwe n’abakristu, bakicira abantu mu Kiliziya, kuba ababikoze batarafungiwe amasakramentu, kigafatwa nk’ibyaha bisanzwe ni byo bitumvikana! Twemere ko nta kindi cyaha cyatuma abakristu bafungirwa amasakramentu muri Kiliziya mu Rwanda!!!! Mgr Jean Damascene BIMENYIMANA; Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu witabye Imana ubwe kw’itariki ya 10/10/2010 mu muhango wo kugarukira Imana muri Paroisse Mushaka, yakomoreye amasakramentu abari bagize icyiciro cya 4 cy’abakoreye Jenoside abatutsi afungira abakristu bakoreye Jenoside abatutsi bo mubindi byiciro byagiye bikurikiraho. (Imbabazi mu gusana iteme ry’imibanire myiza y’Abanyarwanda Pge 140). Niba Umwepiskopi muri Diyosezi ye ubwe yarakomoreye abakoreye Jenoside abatutsi amasakramentu, agatangiza ikiciro cy’abagarukiramana kubera icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi ni uko yabonaga ko ari uburyo bwiza Kiliziya igomba kwifashisha ngo ifashe abana bayo kuva mu cyaha.
Uko Icyumweru k’iyogezabutumwa gikorwa.
Abapadiri bamwe bamaze kumenya pastorale ikorwa i Mushaka abakristu bagafashwa gutanga Imbabazi no gusaba imbabazi ku cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi bagiye batumira Padiri Ubald RUGIRANGOGA ngo aze afashe abakristu bo mu ma paruwasi bayobora.
Dore uko ubwo butumwa bukorwa:
Umunsi wa mbere: Umwiherero n’abayobozi b’Imiryango-remezo, Abagize Inama Nkuru ya Paroisse, Abakarisimatike, Abarezi, Abakateshiste, Abagize Imiryango y’Agisiyo Gatorika bose, Abaririmbyi mu makorali bose. Baganirizwa ku kuntu abakristu baciye kw’itegeko ry’urukundo bakica bagenzi babo muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yohani15, 1-11.
Berekwa ukuntu abakorewe Jenoside bafungiranye kandi urufunguzo rwo kubafungurira rukaba rufitwe n’uwakoreye Jenoside umuryango we igihe aje amugana akamusaba imbabazi, akamwereka impuhwe.
Berekwa kandi ko abakoze Jenoside bafungiranye urufunguzo rubafungurira rukaba rufitwe n’uwo bakoreye Jenoside igihe aje abagana akabaha imbabazi. Berekwa ko abo bafungiranye ari abaturanyi babo bagomba gushishikariza kwitabira imyiherero yabo. Bihutire cyane bakiva mu mwiherero kwihutira kujya gushishikariza abarokotse Jenoside kwitabira umwiherero kuko gutanga imbabazi aribyo bibanza.
Bahabwa ibibazo bikurikira byo kwigira mu matsinda.
1. Ubu butumwa bwo kunga abantu nyuma y’uko abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda mubona bwakorwa bute?
2. Abakristu twakora iki kugirango abanyarwanda babeho koko mu rukundo ruzira uburyarya?
3. Uru rugendo rugamije gusana imitima nyuma y’uko abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda murabona ari ngombwa?
4. A. Nimuvuge ku bikomere mubona abari abashumba mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bafite.
B. Bazabyomorwa n’iki?
5. A. Muvuge ku bikomere by’abatutsi bakorewe Jenoside.
B. Bazabyomorwa n’iki?
6. A. Muvuge ku bikomere by’abakoreye Jenoside Abatutsi. B. Bazabyomorwa n’iki?
Umunsi wa kabiri: Umwiherero w’abarokotse Jenoside bazaba baraye bakozweho ubutumwa n’abarya bose baraye bavuye mu mwiherero.
Hifashishwa ijambo ry’Imana dusanga muri Rm12,21 Ntukareke inabi ikuganza ahubwo inabi uyiganjishe ineza. Berekwa ko bafungiranye ababiciye abantu kandi ko aribo bafite urufunguzo rwo kubafungurira igihe batanze imbabazi , kandi ko Imana izababaza impamvu bafungiranye abantu bahora bavuga ngo ababakoreye Jenoside ntibashaka kubasaba imbabazi kandi urwo rufunguzo si urwabo, urwabo ni urwo gutanga imbabazi. Bafashwa gukoresha urufunguzo rwabo rwo gutanga imbabazi.
Nyuma y’inyigisho bahabwa ibibazo byo kwigira mu matsinda:
1. Nimuvuge ku bubi abiyitiriye ubwoko bw’abahutu babakoreye
2. Ese abahutu bose n’abicanyi?
3. A. Nimuvuge ku bikomere by’abakoreye Jenoside abatutsi B. Bazabyomorwa n’iki?
4. Ni izihe nama wagira abakoreye Jnoside abatutsi?
5. Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi murifuriza iki abayibakoreye?
Umunsi wa Gatatu: Umwiherero w’abakoreye Jenoside abatutsi
Bababndi bashishikarijwe kubakoraho ubutumwa baterwa inkunga mu butumwa bwabo n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bababavuye mu mwiherero wabo bafashe umwanzuro wo gutanga imbabazi. Iyo babonye bahawe imbabazi, abakoze Jenoside na bo baraza. Hifashishwa ijambo ry’Imana dusanga muri Yohani 15, 11-17. Bakerekwa uko baciye kw’itegeko ry’urukundo igihe bakoreye Jenoside abatutsi. Berekwa ko bafungiranye abarokotse Jenoside kandi ko aribo bafite urufunguzo rwo kubafungurira igihe babasabye imbabazi. Mu gihe badasabye imbabazi bazabibazwa n’Imana, bazabazwa impamvu bafungiranye abantu.
Bahabwa ibibazo byo kwigira mu matsinda.
1. Uru rugendo tubakoresha dufasha abantu gusana imitima nyuma y’uko abatutsi bakorewe Jenoside murabona ari ngombwa.
2. Kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yaremye abantu. Nyuma y’ibyo urumva Imana igusaba iki?
3. A. Nimuvuge kubikomere by’abatutsi bakorewe Jenoside
B. bazabyomorwa n’iki?
4. A. Nimuvuge ku bikomere mubona abari abashumba mu gihe cya Jenoside bafite
B. Bazabyomorwa n’iki?
5. Intwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni umuvumo mu ngo zirimo. Zizavamo zite? Zizagangahurwa zite? Zizabikwa he?
6. Abakoze Jenoside murifuriza iki abatutsi barokotse Jenoside?
7. Sobanura impamvu yatumye ufata icyemezo cyo kwica abatutsi.
Umunsi wa kane: Umwihereo w’abarya bose baje ku munsi wa mbere ni ukuvuga Umwiherero n’abayobozi b’Imiryango-remezo, Abagize Inama Nkuru ya Paroisse, Abakarisimatike, Abarezi, Abakateshiste, Abagize Imiryango y’Agisiyo Gatorika bose, Abaririmbyi mu makorali bose, abarokoye abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi n’abandi bose babishatse.
Kuri uwo munsi wa nyuma hifashishwa ijambo ry’Imana dusanga muri Rm12,21, Ntukareke inabi ikuganza ahubwo inabi uyiganjishe ineza. Bose bagumya bibutswa ko bagomba guharanira kubaho by’ukuri bakizanya ibikomere ku mutima. Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafashwa gufata ibyemezo byo kubabarira bakarangwa n’ impuhwe, abakoze Jenoside bafata ibyemezo byo gusaba imbabazi bakarangwa n’impuhwe. Abarokoye abatutsi bicwaga batanga ubuhamya.
Bahabwa ibibazo byo kwigira mu matsinda. Muri icyo gihe Paroisse yose iba ihagarariwe.
Dore ibyo bibazo:
1. Sangiza abandi ibyo ukuye muri uru rugendo
2. Ibyakozwe muri Paroisse Mushaka dufasha abakoreye Jenoside abatutsi kugarukira Imana murabona namwe hari icyo byabafashamo cyangwa hari ubundi buryo muteganya ?
3. Intwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni umuvumo mu ngo zirimo.
Zizavamo zite? Zizagangahurwa zite? Zizabikwa he?
Nyuma yo gusubiza ibyo bibazo, abafitanye ibibazo bahabwa isaha yo gushakana bakaganira, byaba ngombwa hakaboneka ababahuza. Muri ibyo biganiro niho havamo ubuhamya bwo gutanga imbabazi no gusaba imbabazi.
Paroisse nagiye ncamo zose abakristu banzuye basaba ko Paroisse yabo nayo yakora nka Paroisse Mushaka. Aho Padiri Mukuru yumvise icyifuzo cy’abakristu, abakristu ba Paroisse Mushaka bagiye bajya kubafasha. Hari igitabo gisobanura iby’iyo pastorale cyanditswe n’abakristu ba Paroisse Mushaka.
« Imbabazi mu gusana iteme ry’imibanire myiza ya Banyarwanda »
Hari uburyo bunyuranye bwinshi bwagiye bugeragezwa mu ma paruwasi ariko ubwatanze umusaruro mwiza ufatika, imbabazi zigatangwa, zigasabwa nta yindi nyungu usibye gushaka gukizanya ibikomere ku mutima bikomoka kuri Jenoside yakorewe abatutsi, bose bemeza ko ari icyenurabushyo (Pastorale)ryakoreshejwe muri Paruwasi Mushaka.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Centre Ibanga ry’Amahoro
Diyosezi Cyangugu