Iyo intama zonnye hafatwa abashumba
June 24, 2016N’abashumba muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda barakomeretse
June 24, 2016Iyo intama zonnye hafatwa abashumba
June 24, 2016N’abashumba muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda barakomeretse
June 24, 2016Jenoside yakorewe abatutsi ni ikimwaro kuri Kiliziya Gatorika n’amadini yemera Kristu mu Rwanda
Umurage Yezu yasigiye abamwemeye ni Urukundo. « Ngiri itegeko mbahaye : nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze » Yh15, 12. iyo urebye ukuntu muri Jenoside yakorewe abatutsi, abo bantu bishwe, bakicwa n’abakristu, kuko abakristu gatorika mu Rwanda ugeretseho n’abo mu yandi matorero bose hamwe barenga 90%, nibaza niba Ivanjili yigishijwe mu Rwanda ariyo yigishwa ahandi.
Muri Jenoside yakorewe abatutsi ni Yohani wirukaga kuri Petero, Yohani akishimira ko yishe Petero. Iyo abakristu bibuka ko uwo bemeye, Kristu, yabaraze urukundo, abatutsi ntibari gukorerwa Jenoside mu Rwanda. Iyo batayitabira ntiyarigukorwa kuko yari kubura abayikora, abakristu mu Rwanda ni benshi bihagije. Ibyo aribyo byose nta kubikikira. Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ! ishyano ryaguye ku bakristu.
Abakristu dukore iki rero !!
Mubyakozwe n’Intumwa, Petero amaze kwigisha kuri pentekosti, amaze kwereka abayahudi icyaha cyabo muri aya magambo « Yemwe Bayisiraheri nimutege amatwi amagambo yanjye : Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu, uwo muntu rero , bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa mwaramwishe, mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome, ariko Imana yaramuzuye imubohora mu ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana, nuko rero inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize umutegetsi n´Umukiza». Int2, 22- 24,36.
Abishi ba Yezu bamaze kubwizwa ukuri, beretswe icyaha cyabo ni bwo bavuze iri jambo bati « Bavandimwe dukore iki ?! ». Int2, 37.
Petero Intumwa yigishaga adategwa, avuga icyaha uko kiri ari na byo byahaye abamwumva kwicuza. Mu Rwanda sinzi niba abakoreye Jenoside abatutsi barigize bafashwa ngo bumve icyaha cyabo koko ku buryo na bo bibaza bati « Bavandimwe dukore iki ?! » . hari centrale umuyobozi wayo yari amaze kwicwa muri Jenoside kuko yari umututsi, ku cyumweru cyakurikiyeho, muri selebrasiyo yasomewe muri iyo centrale, hageze igihe cyo guhazwa habura uza imbere, uwungirije uwo muyobozi wa centrale wari wishwe ni we washishikarije abakristu guhazwa agira ati « Erega nimuhazwe kuko iyo tutabica ni bo bari kutwica ». sibwo se bose bahise biroha kw’isakramentu bagahazwa. Kuva ubwo kandi byarakomeje.
N’ahandi hose ni uko byari bimeze, abakristu ntibigeze bafashwa ku buryo bugaragara ngo batekereze ku cyaha cyabo. Ndavuga ibyo nabonye muri Kiliziya gatorika kuko ari yo ndimo .
Ubundi icyaha giteye ishozi cyakozwe ku mugaragaro (scandal Public) gihanwa ku mugaragaro. Muri Kiliziya gatorika, igihano gikoreshwa ni uguhagarikwa guhabwa amasakramentu.
Ukoze bene icyo cyaha akabanza guhabwa inyigisho zihariye zimutegura kwiyunga n’Imana n’umuryango w’Imana kuko icyaha ke kiba cyakomerekeje umuryango. Nibyo twita kugarukira Imana. Kubona abakoreye Jenoside abatutsi Kiliziya itarabafatiye ibyemezo ngo bahagarikwe guhabwa amasakaramentu, abakristu nyabo bibaza byinshi.
Tuvuge ko Kiliziya mu bushishozi bwayo yatinye ko yakwibeshya ikaba yafungira abantu amasakaramentu ibarenganya, ariko se noneho muri gacaca zakozwe, umuntu yiyemerere ko yishe abantu, kiliziya igumye ikore nk’aho nta cyabaye ! Si ubwa mbere mbivuga, nzongera mbisubire. Kiliziya y’u Rwanda yabuze ubuhanuzi. Ese dukomeze dutyo ! Gacaca zararangiye, abakoreye Jenoside abatutsi , gacaca zarabagaragaje, tubifate nk’ibisanzwe. Leta yashyizeho gacaca, izishyiramo ingufu uko ishoboye, yashyizeho icyumweru cyo kwibuka, ibyo byose yabikoreye kugirango irwanye iki cyaha cya Jenoside. Twe se Kiliziya gatorika n’amadini yemera Kristu watubaza icyo twakoze ngo dufashe abakoze icyaha cya Jenoside kumva icyaha cyabo twasubiza iki ? watubaza icyo twakoze ngo dufashe abatutsi bakorewe Jenoside kwongera kwizera ababakoreye Jenoside twasubiza iki ?
Abakoreye Jenoside abatutsi bafashwa bate kugira ngo bongere bizerwe n’abarokotse iyo jenoside ?!
Nyuma y’ukuri kwagaragajwe na gacaca, harageze ngo buri torero rifashe abakristu baryo bishe abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi kwisubiraho, bakicuza babikuye ku mutima.
Amatorero menshi yihisha inyuma ya Kiliziya gatorika bagashaka kugereka kuri Kiliziya gatorika yonyine ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, nibasigeho uburyarya, uwagiye muri gacaca yabonye ko amadini yose yafashwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi. Nta dini ryakirokotse, abantu bose nibave mu byaha.
Kiliziya gatorika izikuraho urubwa rwo guhora ishinjwa gushyigikira Jenoside yakorewe abatutsi, itinyuka igahana abakristu bayo bakoreye abatutsi Jenoside. Muri Kiliziya gatorika natwe dufite ibihano, nibifatwe.
Ni bwo buryo bwo gukumira Jenoside ngo ntigasubire kandi tukubahisha amasakramentu. Ubanzwe ku mugaragaro afungirwe amasakramentu, ukoze Jenoside akingirwe ikibaba ! oya. Abantu nibafashwe kuva mu byaha.
Muri Paruwasi ya Mushaka abakristu gatorika bemeye muri Gacaca ko bakoreye Jenoside abatutsi, abakristu basigaye bamaze kujya inama bemeje ko abo bakristu basebeje Kiliziya ko bagomba guhagarara guhabwa amasakaramentu ushatse kuyakomorerwa akabisaba umuryangoremezo akomokamo. Agenerwa inyigisho zihariye mu gihe cy’amezi atandatu ahabwa inyigisho imwe mu cyumweru. Iyo inyigisho azigeze hagati asabwa gusubira mu miryango yiciye muri Jenoside yakorewe abatutsi, akabasaba imbabazi. Abo bapfakazi, imfubyi nibo bamuherekeza bakaza kumusabira imbabazi mu Kiliziya kuko baba babonye umwanya wo kuganira nta buryarya. Imbabazi ziba zitanzwe ntizisubirwaho kuko uba yazisabye na we aba yabikoze nta buryarya. Iyo harimo uburyarya atinda kuzihabwa cyangwa nta zihabwe. Bose babyungukiramo. Bose barongeye barizerana, babana nta buryarya.
Abakristu bose hamwe bashimishijwe n’uko abakoreye jenoside abatutsi bafungiwe amasakramentu kuko bitumvikanaga ukuntu abakristu bakora icyaha gikomeye kuriya, kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye ngo Kiliziya ibibone nk’icyaha gisanzwe. Bibaye ibyo ntawakagombye kuba agifungirwa amasakramentu. N’abandi bose nibigende gutyo, si Paruwasi Mushaka yonyine yakagombye gufungira amasakramentu abakoreye abatutsi Jenoside.
No mu matorero yandi kandi n’aho nihagaragare ko abakoreye Jenoside abatutsi bafashwa kumva icyaha bakoze, bigishwe ku buryo bw’umwihariko bahuzwe n’abo bahemukiye.
Nta bihenda abana bikenewe
Umwana ukunda kurira bagira ibyo bamuhendahendesha kandi koko agaceceka, ku muntu mukuru siko bimera, iyo ushavuye uba ufite impamvu. Agahinda kavanwaho n’uko ikibazo cyawe cyumvikanye, kigasubizwa n’uwakiguteye.
Hari amashyirahamwe asigaye avuka ahuza abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi n’ababiciye ahereye ku nyungu. Uwo bashukisha amafaranga wese, bitewe n’ubukene yifitiye, birakomeye ngo ayiteshe. Ayo mashyirahamwe ahuje abantu batabanje kuganira ku kibazo gikomeye nka kiriya cya Jenoside yakorewe abatutsi, bitinde bishyire cyera azasenyuka.
Abantu bashatse kuyazana muri Paroisse Mushaka nayoboraga ndabyanga, kuko nabonaga gushukisha abantu bafite ibibazo amafaranga, bayirohaho ukazingitiranya ibibazo bibarimo kandi utabishubije, ejo amaherezo bikazongera kuvumbuka ; umuntu agatinya kuvuga ku kibazo kimurimo ngo atirukanwa mu ishyirahamwe. Narabyanze kandi ntibyambujije kunga abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi n’ababiciye.
Ubumwe n’ubwiyunge bigerwaho iyo nta nyungu zishingiye ku mafaranga. Amashyirahamwe nyayo y’abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi n’abayibakoreye afata neza iyo bamaze gufashwa bakaganira nta buryarya. Nihashishikarizwe gushyiraho amashyirahamwe y’abacitse kw’ icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi n’ababiciye bamaze kuganira nta buryarya, bizatuma n’abandi bashaka kuganira, ngo baturane imitwaro bamwe bakoreye abandi mu mutima babyihutisha. Kubanza kubereka inyungu zirimo amafaranga, ayo mashyirahamwe bayajyamo ntabwigenge mu mutima.
Kiliziya ntiyibeshye ngo hari aho iragera yunga abakoreye Jenoside abatutsi n’abayirokotse, hari ibyo itarakora.
Abantu nibafashwe kuva mu nzangano mu mutima kandi bikorwe nta buryarya, bashukishwa inyungu zishingiye ku mafaranga.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Centre IBANGA RY’AMAHORO
Diocèse CYANGUGU