Jenoside yakorewe abatutsi ni ikimwaro kuri Kiliziya Gatorika n’amadini yemera Kristu mu Rwanda
June 24, 2016Nta ntama zikura mu bwone
June 24, 2016Jenoside yakorewe abatutsi ni ikimwaro kuri Kiliziya Gatorika n’amadini yemera Kristu mu Rwanda
June 24, 2016Nta ntama zikura mu bwone
June 24, 2016N’abashumba muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda barakomeretse
Abashumba muri Kiliziya Gatorika no mu matorero yandi yemera Kristu hahita humvikana ko bashatse kuvuga abasenyeri kandi nibyo ni abashumba, na bo ubwabo mu nyandiko zinyuranye bandikira abo bayobora basoza bagira bati:
Musenyeri………………………………………………….................................... Umushumba wa Diyosezi ya …………………………………………………….
Muri iyi nyandiko, abo maze kuvuga haruguru ntabakuyemo, nongeyeho umuntu wese ufite abo ayobora muri Kiliziya, mu Itorero; n’Umupadiri muri Paruwasi ni Umushumba, Umuyobozi muri Centrale ayobora ni Umushumba, Umuyobozi w’Umuryangoremezo ni Umushumba muri uwo muryangoremezo; Umukristu mu rugo rwe ni Umushumba, Umuyobozi w’iteraniro ryo gusenga ni Umushumba w’iryo teraniro. Umushumba uvugwa muri iyi nyandiko, ni uwo wese ufite abo ayobora ku buryo bwa Roho.
Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abo bashumba banyuranye barakomeretse. Bamwe mubo bari bashinzwe kuyobora ku buryo bwa Roho, biroshye kuri bagenzi babo barabica, babica nta kindi babaziza usibye uko Imana yabaremye. Impinja, ibitambambuga baricwa; abo se na bo bahimbirwe impamvu bishwe! Kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yaremye abantu. Abantu bishe bagenzi babo muri Jenoside yakorewe abatutsi, bajye bamenya icyaha cyabo, barwanyije Imana yaremye abantu. “Imana irema umuntu mw’ishusho ryayo“. Intangiriro 1, 27. Ntibafitanye ibibazo n’abantu gusa, bafitanye ibibazo bwa mbere n’Imana yaremye abantu.
Abakoreye Jenoside abatutsi n’ibibazo bafitanye n’Imana
Barwanyije Imana: Uwo bitaga umututsi mu gihe cya Jenoside, ntiyari yarabihisemo, ntiyari yarabiharaniye, yari yarisanze atyo avuka, ku muziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yaremye abantu.
Bahutaje urukundo: Muri Jenoside yakorewe abatutsi hagaragajwe ubugome burenze ubwenge bwa muntu, benshi mu bakoze ibyo ubasanga mu bakristu. Ubundi umukristu ni umuhamya w’urukundo rw’Imana mu bantu.
Bakomerekeje abashumba: bamwe mu bashumba bazize Jenoside yakorewe abatutsi, abayirokotse basigarana ibikomere ku mutima. Tekereza umupadiri muzima, pasitoro mw’itorero bigishaga urukundo, bakarwerekana mu buzima bwabo, bagatungurwa no kubona mu bayoboke mu madini yabo biroha muri Jenoside, bakica abatutsi, nta kindi babaziza usibye uko baremwe, Padiri na
Pasitoro na bo ubwabo bakicwa n’intama zabo. Umuntu yibaza niba mu gihe abatutsi bicwaga muri Jenoside barya bicaga bari bakiri intama! Abashumba bariho mu gihe abatutsi bakorerwaga Jenoside ndavuga cyane abapadiri, abapasitoro, simvuga abatutsi gusa, ndavuga uwo wese warufite abo Nyagasani yamuragije kuyobora yaba umututsi cyangwa umuhutu, bose barakomeretse. Intama zahindutse ibirura imbere yabo, birabatungura. Kubona nta Paruwasi n’imwe mu Rwanda yarokotse ngo abatutsi be gukorerwa Jenoside?! Kubona nta torero na rimwe rya kivuga ibigwi ngo twe abayoboke bacu ntibakoreye abatutsi Jenoside!! Ibi byakomerekeje abashumba, uwakomeretse ku mutima ibikomere bye bikizwa n’uko aganiriye n’uwamukomerekeje.
Abari abashumba mu gihe abatutsi bakorerwaga Jenoside barebe uko bazasubira mu ntama Nyagasani yari yarabaragije, baganire na zo nta buryarya, babwizanye ukuri.“Ni iki ntakoze nagombaga gukora nk’umushumba bityo bikaba byaratumye Jenoside y’abatutsi ishoboka mu bushyo narinshinzwe gukenura!„
Nibakikwereka kubasaba imbabazi bizakomora ibikomere; niba Umushumba yarakoze neza ibyo yagombaga gukora hakaba harabaye abamuca inyuma bagatuma izo yararagiye zona, izo ntama na zo zigombe zisabe umushumba imbabazi, ibi bizazomora ibikomere, byongere byomore n’ibikomere by’umushumba.
Abashumba bari bafite ubushyo baragijwe mu gihe abatutsi bakorerwaga Jenoside mu Rwanda bagendana ibikomere, abo baribashinzwe kuyobora na bo bafite ibyabo.
Umuti wa byo uri mu guhura bakaganira. Bamwe ntibarota basubira aho bari bari mu gihe abatutsi bakorerwaga Jenoside; abongeye kuhatumwa ntibatinyutse kugira icyo baganira kubyerekeye Jenoside yakorewe abatutsi; abandi bo bahungiye kure mu mahanga, nyamara umuntu asiga ikimwirukaho, ntasiga ikimwirukamo.
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yakomerekeje n’abashumba, na bo bakeneye gukorana urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge n’abo bayoboraga bakazarusoza bahana imbabazi, basabana imbabazi.
Ngiyo inzira yo gusenyera sekibi y’ikinyoma n’uburyarya; Ngiyo inzira yo gukira ibikomere.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA Ibanga ry’Amahoro
Diyosezi ya CYANGUGU