N’abashumba muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda barakomeretse
June 24, 2016Information sur la Pastorale de pardon et réconciliation dans la Paroisse MUSHAKA
June 24, 2016N’abashumba muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda barakomeretse
June 24, 2016Information sur la Pastorale de pardon et réconciliation dans la Paroisse MUSHAKA
June 24, 2016Nta ntama zikura mu bwone
Nta ntama zikura mu bwone, abashumba nibatabare (Padiri Ubald RUGIRANGOGA)
Abatutsi bakorewe genocide mu Rwanda , igihugu havugwa ko 85% bemera Kristu. Ibi bintu ntibyumvikana kuko nta mu kristu wakwica mugenzi we. Noneho muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, nta kindi cyaha umututsi yazizwaga, usibye uko Imana yamuremye, aha hakaba hihishemo kurwanya Imana yaremye abantu. Abakoze genocide bagombe bafashwe kumva icyaha cyabo imbere y’Imana. Muri genocide yakorewe abatutsi barwanyije Imana yaremye abantu.
Nibyo koko nyuma y’uko abatutsi mu Rwanda bakorerwa genocide, Kiliziya yakoze Sinodi ku kibazo k’irondakoko mu banyarwanda , hagaragazwa ko kuba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa atari ikibazo, ikibazo ni irondakoko, kuko mu irondakoko hazamo kwanga no kurwanya uwo mudasa nta kindi umuziza usibye uko Imana yamuremye.
Igihe Kiliziya gatorika yakoresheje sinodi ku kibazo k’irondakoko yerekanye ko idashyigikiye genocide yakorewe abatutsi, bityo ifasha ubuyobozi bwa Leta gukora Gacaca. Aho sinodi ku kibazo k’irondakoko yakozwe neza, Gacaca ntiyagoranye, abakristu babaga ari benshi bakagaragaza ukuri bumva ko abishe abantu babaziza uko Imana yabaremye barwanyije Imana. Muri Paroisse Mushaka narimo, ku munsi wa Gacaca nitabiraga Gacaca nk’abandi baturage njyanywe cyane cyane no kureba niba koko abakristu bakoresha ukuri muri Gacaca. Muri Paroisse Mushaka babaye mu bambere bo gusoza Gacaca kandi neza.
Umuntu yiyemerere ko yishe abantu 10 bishiriraho?!
Ayo ni amagambo abayobozi b’imiryango-remezo bavugaga mu nama yabo narinyoboye nyuma y’isozwa rya Gacaca mu mirenge Paroisse Mushaka ikoreramo. Muri iyo nama niho abayobozi b’imiryango-remezo bafatiye icyemezo cy’uko icyaha cya genocide atari icyaha umuntu yafata nk’ibindi byaha , kibarirwa muri bya bindi Kiliziya isaba bene kubikora kuba bahagaritswe guhabwa amasakramentu bakabanza gufashwa bahabwa inyigisho zibafasha kumva uburemere bw’icyaha cyabo bakazagira igihe cyo kugisabira imbabazi ku mugaragaro, bagakomorerwa amasakramentu.
Muri Paroisse Mushaka abahamwe n’icyaha cya genocide yakorewe abatutsi , bahabwa inyigisho rimwe mu cyumweru mu gihe cy’amezi atandatu(6). Hari igitabo kiri gutegurwa kivuga amateka y’uko Paroisse Mushaka yafashije abakristu kwiyunga nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni muri icyo gitabo uzasangamo inyigisho zinyuranye zatanzwe dufasha abantu kongera kwiyubaka. Nyamara n’ubwo nafashije abakristu ba Paroisse Mushaka kwiyunga nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 nanjye ubwanjye narinkeneye kwiyunga n’abakristu nigishaga bakankorera genocide imbere nanjye ubwanjye bagashaka kumpitana. Iki kibazo ngisangiye n’abapadiri bose bari muri za paroisse mu Rwanda mu gihe abatutsi bakorerwaga genocide.
Ni iki ntakoze nagombaga gukora kugirango abatutsi ntibicwe muri paroisse narimo mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994?!
Mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi, nari muri Paroisse ya Nyamasheke muri Diyosezi ya Cyangugu. Ni paroisse y’ubusore bwanjye , ni nayo yonyine nari narabayemo mu myaka 10 nari maze ndi umupadiri. Imyaka 2 ya mbere nari Padiri wungirije Padiri Mukuru, iyindi 8 nyibera Padiri Mukuru nyikorera mu bwitange, ngerageza kuba umuhamya w’urukundo rw’Imana mu bantu. Abatutsi bakorewe genocide, abaticiwe ku gasozi bahungiye kuri paroisse. Muri iki gihe hagaragaye ubugome budasanzwe. Amazi aza kuri paroisse aratemwa n’ifarini Caritas yari yohereje ngo barebe uko bayikoramo igikoma, habura amazi. Umukristu ushatse kuba yagira umutima wo kugira icyo abagemurira akabuzwa uburyo, hagaragara urwango ndasobanukirwa kugeza ubu. Abigisha Ivanjili abanyarwanda barasabwa kubikorana ubushishozi budasanzwe, bareba icyabuze mu iyogezabutamwa , Ni iki cyavangiye abanyarwanda kugeza aho bigishwa Ivanjiri ntigere ku mutima!; Umuntu agatsimbarara ku byo yita ubwoko bwe, akarwanya uwo yita ko badasangiye ubwoko kandi bombi nta ruhare babigizemo bavuka, uru rwango ntirwumvikana. Abantu barubayemo igihe kirekire, akarengane karukomokaho karemerwa, abantu bagahebera urwaje kugeza bitugejeje kuri genocide yakorewe abatutsi.
Iyo hari ikibazo cy’urwango mu bantu, Kiliziya ntibyigurutsa, ntivuga ngo ntibindeba. Abantu bose baba bayihanze amaso bagira bati Kiliziya irabikoraho iki?
Ubundi Kiliziya ni umuryango w’abana b’Imana, bakundana, kandi bafashanya. Buri wese uyirimo ayibonamo. Abatutsi bakorewe genocide, abakristu bamwe byarabakomerekeje ni bwo habonetse kujandajanda mu madini; uwakoze genocide ahunga aho yasengeraga, uwarokotse na we bikaba uko, abagize bati twe tugumye hamwe benshi ukabasangana ikinyoma n’uburyarya mu mutima. Umuntu abibona iyo habonetse ahantu hizewe ho kuganirira.
Twemere se tugume kuba abagaragu b’ikinyoma n’uburyarya?!
Nyuma yo gufasha Paroisse ya Mushaka kuva mu kinyoma n’uburyarya, byampaye ikizere cy’uko nsubiye no kuganira n’abakristu nayoboraga muri 1994 igihe abatutsi bakorerwaga genocide hari icyo byadufasha. Ngize nti hari icyo byadufasha kuko ari abo bakristu ari nanjye ubwanjye twese dukomeretse ku mutima. Nakomerekejwe no kubona abantu nigishije nkabatagatifuza biroha muri genocide, urukundo rugapfapfana. Nabo ubwabo bafite ipfunwe ryo kumva bararenze ku Ivanjiri bigishijwe. Iyo abantu bakomeretsanyije, ibikomere babikurwamo no gutinyuka bakaganira nta buryarya. Narahagurutse rero nsubira muri Paroisse ya Nyamasheke narindimo muri 1994 abatutsi bakorerwa genocide. Iyo paroisse ubu yabyabe izindi ebyiri: igice kimwe kiri muri Paroisse ya Ntendezi, ikindi kikaba muri Paroisse Tyazo na Nyamasheke ubwayo. Byansabye ibyumweru bitatu by’ubutumwa.
Muri buri Paroisse nabanjije kubonana n’abakarisimatike, nkurikizaho abayobozi b’imiryango-remezo; abo bagombaga kumfasha muri ubwo butumwa.
Nakurikijeho abarokotse genocide yakorewe abatutsi, nkomereza kubakoreye genocide abatutsi. Umwiherero wanyuma wahuzaga bose hiyongereyeho imiryango ifite ababo bafunzwe bazira genocide yakorewe abatutsi hamwe n’imiryango ifite ababo bahunze bakaba bataratahuka.
Mbega ibitangaza!!!
Icyumweru cy‘imyiherero cyasozwaga na Missa yo gushimira Imana ariko abantu bamaze kuganira kubyo bapfaga. Ubuhamya bwatanzwe busoza igitambo cya Missa cyo gushimira Imana bwagaragaje ibitangaza by’Imana.
Umugore umwe yagize ati: Naje mu mwiherero w‘abakoreye genocide abatutsi mpagarariye umugabo wanjye kuko ariwe wayikoze ubu akaba abifungiwe; ati mperutse kuva mu murima mfite inyota nca ku mupfakazi wapfakajwe n’umugabo wanjye benze, nshaka kujya gusaba k’umutobe umutima urananira mpitamo kujya kunywa amazi y’umugezi, ati tumaze kuganira nyuma y’iyi myiherero ambwiyeko ubutaha ninjya gusura umugabo wanjye kuri Gereza azamperekeza nawe akajya ku musura.
Umugabo watemye undi imipanga ine mu mutwe, twibajije ukuntu uwo mugabo yabayeho yaje imbere y’abantu ahagurutsa uwo yatemye ati: ibi nijye wabikoze, ati nubwo naburanye muri Gacaca nsaba imbabazi, ubu nibwo nzimusabye mbikuye ku mutima, Imana ibibone, abarokotse babibone, abakristu babibone. Uwo wasabwe imbabazi twibajije aho akuye imbaraga, yahise amubabarira, abarokotse genocide yakorewe abatutsi bahise bahaguruka bati: iyo twahuraga n’uyu mugabo tukareba umutwe we twahitaga twanga uyu mugabo wamutemye, none ubwo asabye imbabazi turamubabariye.
Umusirikari wari muri konji igihe interahamwe zicaga abahungiye kuri Paroisse i Nyamasheke aba arahagurutse ati: sinashoboraga guhuza amaso n’uwarokotse genocide yakorewe abatutsi, ati narindiho ntariho, ati naje gutanga umusada wo kurasa abari bahungiye kuri paroisse ati ni benshi sinamenya umubare; ati none nsabye imbabazi mbikuye ku mutima; abarokotse barahagurutse bati ubu turaruhutse, abantu bacu barasiwe kuri paroisse tubonye umwe mu babarashe udusabye imbabazi.
Musenyeri Thadeyo NTIHINYURWA yarashinjuwe.
Abarokotse genocide yakorewe abatutsi bati: turashinjura Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa, bati ahora ashinjwa ko yategetse abari bahungiye kuri paroisse batabatije kubatizwa, abadashyingiye gushyingirwa kuko ngo yari azi ko bagiye kwicwa. Abarokotse genocide yakorewe abatutsi bareruye bavuga ko abavuga ibyo bamushinja ibinyoma, abarokotse bo ubwabo bavuzeko aribo bisangiye Musenyeri bamugezaho ikibazo cy’uko hari abafite abana batabatije, abandi bakaba babanaga badashyingiye. Abarokotse bavuze ko aribo babimwisabiye kandi barangiza bavuga ko biteguye kumusaba imbabazi z’uko kugeza ubu batari baratinyutse kuvugisha ukuri ku binyoma yashinjwaga.
Abafurera b’Abayozefiti biciwe i Mutusa, umwe mubari kuri iyo bariyeri biciweho niwe wavuze ukuri kuri ubwo bwicanyi; yagize ati: Musenyeri yageze kuri bariyeri, uwari uyishinzwe aramuhagarika, amubaza niba mu modoka nta batutsi barimo acikishije nk’uko yaraye acikishije Padiri Ubald, Musenyeri yamusubije avuga ko abari mu modoka ari intama ze. Ati: uwo mwanya twumvise umwe mu bafurera yanira bamutereye icyuma mu modoka,.ati: amaraso yatarukiye kuri Musenyeri, batangiye gukurura umupadiri wari utwaye imodoka ya Musenyeri, Padiri Epaphrodite KAYINAMURA, Musenyeri ati tugende, baciye ku kanya gato, karigasigaye hirya ya bariyeri, ahungisha abasigaye. Ati ng’uko uko ibintu byagenze. Abafurera yarabambuwe ntiyaje aje kubicisha.
Agashya ko muri iyo myiherero.
Aho nakoresheje imyiherero hose, basanze ibikoresho bakoresheje bica abatutsi muri genocide yakorewe abatutsi, amacumu, inkota, imipanga, amahiri, bikiri mu ngo kandi shitani yarinjiranye nabyo mu ngo birimo, bose bemeje ko bigomba kuva mu ngo birimo bikajyanywa mu miryango-remezo, bikazava mumiryango-remezo bijya kuri paroisse bikagangahurwa biterwa amazi y’umugisha, bikavanwa kuri paroisse bijyanwa ku rwibutso rw’aho abo byishe baruhukiye bityo abaje gusura urwibutso bakabona n’ibikoresho bakoresheje babica, bikazabera ababibona ubuhamya bw’uko abantu bitandukanyije n’ikibi koko bikuraho ibyo bikoresho.
Aho harimo umuti nyawo w’ibikomere byo ku mutima. Urugo bizasohokamo abarutuye bazaba bakize ku mutima, abaturanyi babibonye bisohoka bazaba bakize ku mutima, bongere bizere umuturanyi wabo babonagamo umwicanyi washoboraga kongera kwica abantu habonetse imbarutso; abarokotse bazabibona bishimire ko ineza itsinze inabi. Umuryango nyarwanda muri rusange uzishimira ko ineza itsinze inabi.
Nguko uko nk’umushumba waragijwe intama mu gihe abatutsi bakorerwaga genocide nasubiye muri Paroisse Nyamasheke nari ndimo tuganira nta buryarya, abakristu basanga bagomba kuzagira igihe cyo kunsaba imbabazi no gusaba imbabazi Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa, bati muri mwe ntawatwigishije urwango.
Bose basabye ko bagomba gukora urugendo nk’urwo Paroisse Mushaka yakoreye abakristu bayo; bahise ubwabo bifungira amasakramentu, basaba ko abafashamyumvire bo muri Paroisse Mushaka bafashije abakristu babo mu rugendo rwo gusaba imbabazi no gutanga imbabazi baza na bo bakabafasha babaha inyigisho.
Paroisse Ntendezi yahise itangira haboneka abakristu 24 batangira urwo rugendo, Paroisse Tyazo na Nyamasheke nabo bari kubyigaho. Ubu ndashimira Imana, ndumva naratangiye koroherwa ku mutima kuko nasabwe imbabazi nkabona ubushake bw’uko intama nari ndagiye zigiye kuva mu bwone. Bambwiye ijambo rikomeye amarira ambunga mu maso bagira bati: Padiri urakoze!! Erega n’ubundi nta ntama zikura mu bwone, umushumba atabigizemo uruhare!!!!
Ngaho rero, abashumba nibatabare, nta ntama zikura mu bwone.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Centre Ibanga ry’Amahoro
Diyosezi Cyangugu