Paroisse-Kibilizi-Corriger
September 16, 2015Iyo intama zonnye hafatwa abashumba
June 24, 2016Paroisse-Kibilizi-Corriger
September 16, 2015Iyo intama zonnye hafatwa abashumba
June 24, 2016Pastorale kubumwe n’ubwiyunge muri Paroisse Mushaka nyuma ya Gacaca mu Rwanda
Nageze muri Paroisse Mushaka muri 1998, mu gihe mu Rwanda hose hakorwaga sinode ku kibazo k’irondakoko mu banyarwanda. Iyo sinodi ndi mu batumye iba kubera inyandiko nari nacishije mu kinyamateka yavugaga ngo Rohomutagatifu ntazihanganira ko abanyarwanda baguma kuba abagaragu b’ikinyoma. Muri iyo nyandiko nanengaga uko abakristu barikwitegura Yubile nta gacaca ikozwe ku kibazo k’irondakoko mu banyarwanda. Ngeze muri Paruwasi Mushaka aho nari ntumwe kuba Padiri Mukuru nafashije abakristu gukora sinode ku kibazo k’irondakoko nkurikije uko nabyifuzaga.
Uko sinode yakozwe muri Paruwasi Mushaka.
Abakristu bafashijwe kwinjira mu kibazo batagica ku ruhande ; bafashwa kureba mu byukuri icyo bapfa cyatuma abantu bagera aho batifuza ko bagenzi babo babaho, basanga nta gifatika gihari, ari na bwo babonye ko kuba umuhutu cyangwa umututsi nta kibazo kirimo, ko ikibazo aho kiri ari irondakoko kandi ko irondakoko ribangamiye umubano wa kivandimwe mu bakristu. Muri Paruwasi Mushaka, abakristu muri sinodi basanze amatwara ya PARMEHUTU yaravangiye Ivanjili. PARMEHUTU yigishije inzangano. Abatutsi mu Rwanda barameneshwa, barahunga, abasigaye bagahora batotezwa. Bakicwa igihe bashakiye mu gihugu. Abakristu muri Paruwasi Mushaka bafashijwe kwinjira mu bibabazo by’inzangano byo byakuruwe na PARMRHUTU, basanga abantu bose atariko barangwa n’ayo matwara. Abahutu bose si abaparmehutu, harimo abatagendera muri ayo matwara y’inzangano. Basanze udashobora kuba umuparmehutu ngo ube n’umukristu. Aho umuparmehutu ari usanga yigisha kwanga uwitwa umututsi, yigisha kumwishisha. Ibyo bikazamura ibyiyumviro by’ubugome n’inabi mu batutsi nabo. Nguko uko muri Paruwasi Mushaka basanze PARMEHUTU yaravangiye Ivanjilil mu Rwanda, batandukanya kuba umuhutu n’umuparmehutu. Umuhutu w’i Mushaka ntaterwa isoni no kuba umuhutu, uwo muganiriye akubwira yemaraye ati ndi umuhutu ariko sindi umuparmehutu. Urabaze nta rwango rw’abatutsi rundimo. Kuba abakristu gatorika barafashijwe kuganira badaca kuruhande ikibazo k’irondakoko byatumye babona ko bavangiwe, basanga icyo bapfana kiruta kure icyo bapfa, n’abakristu mbere ya byose. Muri Paruwasi Mushaka mu gihe cya sinode habaye imyiherero myinshi yahuzaga abakristu ku cyumweru Missa ya mbere iyo habaga hari umwiherero yabaga iy’abana, abakristu bakuru bakaza mu ya kabiri hakabanza gutangwa ikiganiro cyagirwagaho impaka mu matsinda, ibivuye mu matsinda akaba aribyo twemezako aribyo tugiye kujya tugenderaho muri Paruwasi. Kubuza abantu kuvuga ngo baganire ku bibazo nibyo bituma bijundika inabi mu mutima. Twari twumvikanye ko byose bigomba gukorwa mu bwubahane, ko igitekerezo cyose kigomba gutegwa amatwi, icyubaka kigashyirwa imbre, nyuma y’ibyo biganiro havuyemo imyanzuro myinshi yagiye ifasha abakristu guhindura imyumvire, biyemeza kuva mu kinyoma mu mutima bakagendera mu kuri, bakinjira mu mwaka wa Yubile y’i 2000 nta buryarya mu mutima.
Ukuri kwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Paruwasi Mushaka
Kubera ibiganiro byari byaragiye bitangwa bifasha abakristu, mbere yo kwinjira muri Yubile, abakristu bahuriye mu miryangoremezo muri paruwasi bagaragaza ukuri k’uko jenoside yakorewe abatutsi yagenze mu muryangoremezo wabo. Batekereje kubantu babo bapfuye mu muryangoremezo, batekereza ku bantu bo mu muryangoremezo wabo baba baragize uruhare mu rupfu rwabo, batekereza ku bantu b’ahandi baba baragize uruhare mu rupfu rwabo.
Batekereje no ku bantu bahandi baba baraguye mu muryangoremezo wabo, bareba niba ntabo mu muryangoremezo wabo baba barabigizemo uruhare, batekereza no kubahandi baba barabatsinze mu muryangoremezo wabo. Byose byakozwe neza kuburyo gacaca mu gihugu igihe yategurwaga,
muri Paruwasi Mushaka bari bararangije.
Gacaca ya Leta kenshi yagendeye kubitekerezo by’abakristu. Byatumye Yubile y’i 2000 ikorwa neza muri Paruwasi Mushaka.
Uko Yubile y’i 2000 yakozwe muri Paruwasi Mushaka mu mwaka wa 1999
Abakristu batangiye kuwufashwamo kwiyunga. Mu miryangoremezo, abakristu batangiye gufashwa gutanga imbabazi, no gusaba imbabazi. Haboneka abakristu biyemeze kujya gutamba imbabazi ku bagororwa bari barabiciye bari munzu y’abagororwa mu cyahoze ari Cyangugu. Habonetse abakristu bajya kwemeza abagororwa bari mu nzu y’abagororwa icyaha cyabo. Muri Paruwasi Mushaka abakristu bakoze Yubile y’imyaka 2000 bumva nta pfunywe ry’ikinyoma mu mutima. Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yasabye ko mu gihe cyo kwizihiza muri Diyosezi Yubile y’imyaka 2000 hazaboneka abakristu bahamya ku mugaragaro ko biyunze. Muri Paruwasi Mushaka, icyo gihe twatoranije ubuhamya butatu bw’abantu bafashijwe kwiyunga, njya kubaza Nyiricyubahiro Musenyeri niba abo bantu batandatu nzabazana bose kuri Stade ahagombaga kubera ibirori bya Yubile. Icyo gihe yarambwiye ati :« Ba uretse tuzabanza turebe n’ubuhamya buzava ahandi ». Yubile yegereje neza nasubiye kumubaza abo nzazana gutanga ubuhamya, ambwira ababaye ati : « ugirango hari abandi baje ! yungamo ati : ndibaza niba hari utagira icyo akora muri ibi, hari ikindi akora muri
paruwasi !». Musenyeri ashobora kwibagirwa ko yabivuze, ariko hari ibintu umuntu atibagirwa cyane iyo bimukora ku mutima, njye sinigeze mbyibagirwa. Nishimiye ko njye mbonye abatanga ubuhamya bw’ubumwe n’ubwiyunge muri paruwasi ariko kandi mbabazwa ku mutima nuko abandi bapadiri batabigize umwihariko wa pastorale icyo gihe.
Ubutumwa bwo kunga abantu bwarakomeje, abakristu bashishikarizwa gutanga imbabazi no kuzisaba. Haboneka amabaruwa menshi yagiye asomwa muri Kiliziya y’abagororwa basabaga imbabazi imiryango bari biciye.
Turashize, za nterahamwe zose zaraye zirekuwe !
Ayo ni amagambo abatutsi barokotse jenoside bambwiye mu gitondo mvuye gusoma Missa, bantegeye ku muryango uva mu sakaristiya, bambwira bakebaguza. Narababwiye nti munkurikire, tugeze iwanjye ndabicaza nti nimumbwire neza.
Bambwira ko ababiciye baraye bafunguwe ko ubwo bagiye kuzajya babica umwe umwe ngo bazimanganye ibimenyetso byerekana uko jenoside yakorewe abatutsi yakozwe. Ubwoba bari bafite nabumvishije ko bufite ishingiro kandi ko ngiye kwinjira muri icyo kibazo. Niko byagenze. Hongeye gukorwa imyiherero.
Umwiherero w’abatutsi barokotse Genocide yabakorewe
Natumije abatutsi barokotse jenoside, tumaze gusenga mbasaba kugendera kuri rya jambo Paulo Mtgfu yandikiye abaromani« Ntukareke inabi ikuganza ahubwo inabi uyiganjishe ineza » Rm 12,21. mbasaba kugaragaza akababaro kabo batewe na bariya bantu bafunguwe. Si ukuvuga biva inyuma, kuko nari mbabwiye ko nzabiranga mu missa ku cyumweru. Byose birangiye narababajije nti : Ese mwifuza ko ubwo babiciye nabo babica !nashimishijwe n’uko rya jambo ry’ineza igomba gutsinda inabi ryari ryamaze kubacengera kuko bamwiye bagira bati reka da ! « twe turi abakristu, turabababariye ariko nabo nibaduhe amahoro » . icyo gihe ineza yatsinze inabi. Iyo kurinjye yari inkuru nziza yo kugeza kuri abo bavandimwe bari bamaze gufungurwa.
Umwiherero w’abagororwa barekuwe
Nyuma y’umwiherero w’abatutsi barokotse jenoside yakorewe muro paruwasi, hakurikiyeho umwiherero w’abagororwa bari bamaze gufungurwa. Nabagejejeho imyanzuro n’ibyifuzo byaro byaturutse mu mwiherero w’abatutsi barokotse jenoside, mbereka kobo batabifuriza ikibi, nabo nabasabye kugendera kuri iryo jambo rya Paulo Mtgfu yandikiye abaromani« Ntukareke inabi ikuganza ahubwo inabi uyiganjishe ineza » Rm 12,21. Bamaze nabo kujya mu matsinda bagaraje ibyemezo n’ibyifuzo byagomba kurangwa mu Kiliziya ku Cyumweru.
Icyemezo cya mbere cyari uko baje baje kugaragaza ukuri kubyabaye, abantu bakava mu kinyoma. Icyemezo cya kabiri nta muntu wagombaga kongera kwicwa, bari biyemeje nabo kwamagana ubwicanyi. Icyifuzo cyabo nicyo cyagaruye ikizere mu batutsi barokotse jenoside, aho bagiraga bati : « utubabarire uzadusabire abakristu bongere baturebe byibuze nk’abantu ». nanyje ubwanjye aha hankoze ku mutima numva nshatse kurira. Na bo ubwabo ntibari bakibonamo abantu. Byagaruye mu barokotse jenoside umutima w’impuhwe kuri bo, aho kubatinya. Abakristu gatorika muri Paruwasi Mushaka binjiye muri gacaca ya Leta bose biyemeje kugendera mu kuri.
Uko Gacaca ya Leta yakozwe muri Paruwasi Mushaka
Muri Paruwasi Mushaka, abakristu gatorika biyemeje kugendera mu kuri mu gihe cya gacaca. Ukuri k’uko jenoside yakorewe abatutsi gushyirwa ahagaragara. Abakoze jenoside baburana basaba imbabazi abayikorewe, biteguye kubabarirwa. Aho byashakaga kugenda nabi numvako hari inyangamugayo zaba zikekwaho ruswa byarampagurutsaga nkajya muri iyo nteko. Sindi mubarebereye gacaca, njye nayikoranye n’abandi baturage. Gacaca muri Paruwasi Mushaka, yakozwe neza irangira ishyize ahagaragara ukuri k’uko jenoside yakorewe abatutsi yagenze, byihutisha ubumwe n’ubwiyunge muri Paruwasi Mushaka.
Reka nihute mve mu nzira y’abandi.
Aya ni amagambo yavuzwe n’umwe mu bakristu bari bamaze gufashwa kwiyunga by’ukuri n’uwo yiciye muri jenoside yakorewe abatutsi. Mu by’ukuri n’ubwo gacaca ya Leta yabaye, ukuri ku byabaye mu gihe cya jenoside kugashyirwa ahagaragara, haracyari urugendo k’Ubumwe n’Ubwiyunge. Kiliziya akaba aribwo ikenewe.
Nyuma ya gacaca mu nama nagiranye n’abayobozi b’imiryangorenezo muri Paruwasi Mushaka, twibajije niba umuntu wiyemereye ko yishe abantu yaguma guhabwa amasakaramentu!!! Abakristu bose bemeje ko umukristu gatorika muri Paruwasi Mushaka wagaragaweho muri gacaca ko yishe abantu cyangwa se akajya mu bitero byishe abantu, mbega uwahamwe n’icyaha agomba guhagarara guhabwa amasakaramentu, akabanza akongera akigishwa mu gihe cy’amezi atandatu, akagarukira Imana.
Ibi byahumurije abakristu b’abatutsi bakorewe jenoside, kuko bahoraga bibaza ukuntu umukristu wanyiye ku nzoga z’abishyingiye ahagarikwa guhabwa amasakramentu, uwishe umututsi mu gihe cya jenoside, ubyiyemerera ku mugaragaro agakomeza kwihererwa amasakramentu. Abakoreye jenoside abatutsi nabo ubwabo kuba barahagaritswe guhabwa amasakramentu bagafata igihe cyo kubanza gufashwa gutekereza, bakagarukira Imana, bagahuzwa nabo biciye, bakaganira nta buryarya, bagahana imbabazi, bagasabana imbnabazi, bivugiye bo ubwabo ko byabagaruriye ituze mu mutima. Ntawe ugarukira Imana yijujuta, bagarukira Imana mu byishimo.
Umunsi wo kugarukira Imana wabo, aba ari ubukwe budasanzwe muri Paruwasi Mushaka. Abagarukiye Imana basubirana ikizere mu bakristu, bagashingwa imirimo ya gitumwa ntawe ukibacira urubanza ku mutima. Bamwe muri bo bafite inyigisho batanga bafasha abakoreye jenoside abatutsiku garukira Imana nibo ubu bajyana nabo biyunze gutanga ubuhamya bw’ubumwe n’ubwiyunge hirya no hino muyandi maparuwasi ashaka gufashwa.
Nyuma ya gacaca, byanze bikunze hagombe habe pastorale nshya igamije kunga abantu, guhagarika abakoreye jenoside abatutsi, si igihano ni umuti uvura abakorewe jenoside n’abayikoze kandi byumwihariko amasakramentu. Hari ibyaha n’ibyaha!! Umuntu yice umuntu amuziza uko Imana yamuremye mu Kiliziya turebere nkaho ari ibisanzwe! Muri Paruwasi Mushaka abakristu barambiwe no kurebera hashyirwaho pastorale yihariye kandi ntibyaguye abakristu nabi.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Centre Ibanga ry’Amahoro.