Je vais aller le guerir (Isaie 57,18-19)
June 24, 2015Pastorale kubumwe n’ubwiyunge muri Paroisse Mushaka nyuma ya Gacaca mu Rwanda
June 24, 2016Je vais aller le guerir (Isaie 57,18-19)
June 24, 2015Pastorale kubumwe n’ubwiyunge muri Paroisse Mushaka nyuma ya Gacaca mu Rwanda
June 24, 2016Paroisse-Kibilizi-Corriger
UBUHAMYA BWATANGIWE MURI PAROISSE YA KIBILIZI KUWA 25/09/2016
Nyuma y’ icyumweru cyose twari tumaze muri ya Paroisse ya Kibilizi mu ivugabutumwa, abakristu bamaze kumva no gusobanurirwa uko urukundo rwabuze mu bantu bityo bakiremamo ibice bamwe bakica abandi ku rugero rurenze bigafata izina rya Gènocide yakorewe Abatutsi, ibyabo ndetse n’uwo bavuga rumwe kwari ukurwanya Imana yaremye abantu. Bamaze gusobanurirwa ububi bw’ibyo bakoze, baganirijwe uko uru rugendo rwo kwiyunga n’Imana ndetse n’abo bahemukiye bo muri Paroisse ya MUSHAKA uko rwakozwe nabo ubwabo bahita bafata icyemezo cyo gukora urwo rugendo bigorora n’Imana ndetse n’abo biciye nyuma yo kubacuza utwabo.
Nyuma y’inyigisho imara icyumweru igasozwa na Misa yo gusabira ibikomere byatewe na GENOCIDE n’ingaruka zayo zayo, dore ubuhamya bwatanzwe n’abakoze urwo rugendo rutoroshye na buke.
- Frédéric wagize uruhare mu iyicwa rya Musaza wa Thaciana ubwo yahabwaga amafranga 5000 ngo ajye gushaka Umupolisi wo kumurasa ngo ye kwicwa n’amahiri,yemera ibyo yakoze kandi arabyivugira, uyu mugabo yishe abana 2 b’uyu mubyeyi muri gacaca yarabahakanye, ariko kubera izi nyigisho yahawe arasaba uyu Thaciana imbabazi yiyemerera ko azerekana aho yabataye.
- MBARUSHIMANA Noël wishe abantu 6 bo mu muryango wa Liberta NIYONTEZE,aramusaba imbabazi,nawe arazimuha. Nyuma yo kumuha izo mbabazi yamuhaye umwana amumubyarira muri Batisimu, ntibyarangirira aho amuha n’inka ngo abone agafumbire dore ko uyu MBARUSHIMANA atari yishoboye.
- HABINSHUTI Célestin wivugiye ko yagiye mu bitero byagabwaga kwa UWIMANA Anne Marie, mu makuru yatanze muri gacaca, avuga ko atandukanye n’ayo atanze nyuma y ‘uru rugendo, ubwo muri gacaca yavuze ko yishe abana b’uyu mubyeyi akoresheje ubuhiri, uyu munsi akavuga ko yakoresheje umuhoro akaba asaba imbabazi, UWIMANA Anne Marie. UWIMANA Anne Marie nyuma yo kumenya gukoresha urufunguzo rwe rwo gutanga imbabazi, niwe wafashe iya mbere ajya gutanga imbabazi kuwamwiciye ariwe HABINSHUTI Célestin.
- NDAYISENGA Védaste yishe SE wa MUKANYANGEZI Jacqueline ndetse na NYIRARUME abatwitse, yatwaye imitungo y’abo bose, nyuma yo kumenya gukoresha urufunguzo rwe amuhaye imbabazi.
- Mukashema Marciana uyu mugore si we wakoze GENOCIDE ni umugabo we, yaje guhagarara mu cyuho cy’umugabo kuko yamuhunze ntabwo azi amarengero ye, abo umugabo we yiciye arabasaba imbabazi NYIRASHYIRAMBERE Annonciata, arazimuhaye amusaba no kugaruka muri Kiliziya dore ko uyu mubyeyi usaba imbabazi mu cyimbo cy’umugabo we yagiye mu Barokore (Pentekote).
- KABERA Marc arasaba imbabazi uwo yiciye ariwe NIBAGWIRE Concilia yishe Musaza we amwicishije ubuhiri, NIBAGWIRE Concilia azimuhanye amarira menshi.
- SIBORUREMA François asaba imbabazi afite isoni nyinshi abo yiciye muri GENOCIDE ndetse n’umutungo wabo yasahuye aribo: MUKANKUSI Espérence na UWAMARIYA Sélaphine bitewe n’uburyo asaba imbabazi barazimuhaye nta kwisubiraho. MUKANKUSI Espérence nawe ati” naramutinyaga cyane iyo twabaga duhuye ngo arongera anyice, kuva uyu munsi dutangiye ubuzima bushya kuko we yari amaze imyaka 20 atagera muri Kiliziya, yibukaga intebe yicayeho asezerana akumva asubiye bubisi afashe icyemezo cyo ku garuka muri Kiliziya, yari amurimo umwenda yamwishyuzaga w’amafranga ungana n’ibihumbi ijana «100000 Frs» arawumubabariye ntazawumwishyure.
- MUKARUSHEMA Année Marie arashimira Imana yamukiriye umwana we ndetse nawe ubwe akavuga ko ayishimira kuko yamukijije ubwoba bw’umutima yajyaga akunda kugira.
- NIYOMUGABO Jean Baptiste nawe arashimira Imana ko yamukijije kutumva ubwo iyo ndwara yaje ari mu ishuri yiga yiteguraga kuzakora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange TRONC-COMMUN kutumva kwe byajyanaga no kutavuga
- NYIRINGANGO Joseph wari umaranye igihe kirekire uburwayi bw’akaguru nawe yagakize ari kubyina ashimira Imana.
- Jeanne wari urwaye indwara yo kubyimba amaguru ndetse arwaye n’igikanu nawe arashimira Imana ko yamukijije.
- Brigitte we mu buhamya atanze avuga ko yakize indwara ya ASIMA, ndetse akavuga ko ababariye abantu bose bamurimo umwenda cyane cyane abamusahuye.
- UWAMARIYA Therese kubera ingabire y’Imana abonye muri iki gitambo cya Misa cyo gusabira ibikomere byatewe na Genocide ndetse n’ingaruka zayo atanze imbabazi ku bantu bose bamwiciye.
- Annonciata nawe atanze imbabazi ku bamwiciye kuko asanze ko imbabazi atanga Atari ize ahubwo ari iz’Imana, yahoraga yigunze ariko kugeza ubu yiyumvisemo ko agomba kubarira yumvise aruhutse kandi muri we agize ibyishimo atarasanganywe.
- HABIMANA nawe atanze imbabazi ku muntu wari umurimo amafranga ibihumbi ijana«100000 Frs». Akomeza avuga ko yakize indwara ya ASIMA, kureka ibiyobyabwenge cyane inzoga, ibyo byose byamuteraga no kuba umusazi.
- NYIRAMINANI Agnès we ubuhamya bwe avuga ahamya ko Imana yamukirije muri Paroisse ya Rango ikibyimba cyari mu mayasha, akomeza avuga ko yari umunywi bikamuviramo gutongana n’abantu abasaba imbabazi ko kandi afashe icyemezo cyo kureka inzoka.
- MUKABAHIZI Alivera ati njyewe nari narivuje mu mavuriro atandukanye ndetse no mubapfumu nagezeyo ariko sinakize indwara yanjye, ariko ubu ndashima Imana ko nakize indwara nari ndwaye yagenderaga ku mbago ebyiri ati ariko ubu ndi kuri imwe nayo ndayivaho vuba.
- Anastasie we yafashe icyemezo cyo ku garuka muri Kiliziya, yari yarahunze abavandimwe be, ariko afashe icyemezo cyo kubasanga akabasaba imbabazi. Indwara yarwaraga harimo n’umutwe wamuryaga rimwe na rimwe agasara mu ndwara rero zakize nawe yumvise bamuvugamo kandi niwe bavugaga.
- Marie Rose we ati nakize impyiko ndetse no kwishimagura ndetse aboneraho no gusaba imbabazi ku bantu babanaga bahora batongana.
- HABAGUHIRWA Console avuga ko yakize igisebe ndetse n’ijosi yari amaranye iminsi arwaye.
- MUSHIMIMANA Josiane yakize kutumva mu isengesho ryabereye muri Paroisse ya Rango, ndetse avuga ko yakunda kugira ubwoba none akaba yabukize.
- NYIRANSABIMANA Godence yakize umugongo, kandi yari amaze kubyara inshuro ebyiri abazwe none akaba yahumurijwe ko atazongera kubyara abazwe.
- NIYONSABA Jeanne wari ufite inkovu mu mutwe ya Genocide idakira yakize, yahoraga arwaye imbavu none ntabwo zikimurya.
- NYIRABITITAWEHO Annee Marie yakize kutumva, yakundaga gurwara igifu, ibihaha ariko ubu ari kumva ameze neza, akaba atanze imbabazi kuri Muramukazi we ndetse n’umugabo we.
- HAKIZIMANA Robert arahamya ko Yezu ari umukiza yamukijije ikibyimba yari afite mu kwaha .
- NYIRAMINANI Consolata yabonye umutima wo kubabarira abamuhigaga mu gihe cya Genocide, yifuje kandi kugarukira Imana .
- Vestine waturutse muri Paroisse ya Magi arashima Imana ko umwana we yatangiye gushaka kwicara yari amaze amezi icyenda ataricara kandi agahamya ko n’ubwo atararya bwose azarya.
- MUKAGATARE Agnès yakize ububabare yagiraga cyane bwo mu nda. 29. MUKARUTABANA Marta we avuga ko yakize umutwe wahoraga umurya ko ari guhumeka neza.
- MURANGWAYIRE Francine yakize ubwoba yakundaga kugira,ikindi ni uko yabonye umutima wo kubabarira abamuhemukiye bakamusahura muri Genocide.