Incamake (Synthèse) ya pastorale yo gutanga imbabazi no gusaba imbabazi byo soko y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
June 24, 2013The Mushaka Peace Program
August 4, 2013Incamake (Synthèse) ya pastorale yo gutanga imbabazi no gusaba imbabazi byo soko y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
June 24, 2013The Mushaka Peace Program
August 4, 2013Tanga Imbabazi
Tanga Imbabazi, usabe imbabazi urangwe n’impuhwe, ugire amahoro.
Bakristu bavandimwe nshuti, turi kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe abatutsi. Jenoside ni icyaha cy’indengakamere, gihungabanya abagikorewe, kigahungabanya abagikoze, mu Rwanda iyi Jenoside yakozwe n’abanyarwanda bayikorera abandi banyarwanda. Abaturanyi bayikorera abandi baturanyi. Hishwe abantu benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko wahigwaga n’abantu bakuzi, bazi inshuti zawe zashoboraga kuguhisha, guhisha abana bawe. Jenoside ihagaritswe ibikomere byari byinshi bikomeye. Abarokotse bagiraga bati:
Ibinkorewe ni ibiki? Kuki mbikorewe nuriya?, Abakoze Jenoside bakagira bati: ibi nkoze ni ibiki ? kuki mbikoreye uriya?
Iyi Jenoside imaze gukorerwa abatutsi mu Rwanda yatumye nibaza ibi bibazo kandi sindijyenyine wenda na we urabyibaza. Nyuma y’imyaka 100 abanyarwanda bigishwa Ivanjiri, twagombaga guhura dushimira Imana ibyiza Ivanjiri yatugejejeho mu myaka 100, nyamara ibyishimo byaribivanze n’amarira, turizwa n’uko abakristu bishe bagenzi babo babaziza uko Imana yabaremye, kandi buri wese aziko Imana yaremye umuntu mu ishusho ryayo.
Dore ibibazo nibaza:
- Ese Jenoside yakorewe abatutsi kuko abapadiri, abapastori bigishije mu Rwanda batazi Ivanjiri ?
- Ese abapadiri, abapastori bigishije nabi ?
- Ese ni abanyarwanda batumva ?
- Ese ni abanyarwanda bumva nabi ?
Iyo ibibazo bihari umuntu ntarebera agerageza gushakisha ibisubizo. Ibi nanditse ni ibyo nagerageje na we Padiri, Pastori nshaka kugusangiza ngo ubigerageze ubyigisheho mubo uyobora, Imana yagushinze.
Ibikomere by’uwarokotse Jenoside bikizwa no gutanga imbabazi, agahura imbonankubone n’uwamukoreye iyo Jenoside bakaganira ku bugome yamugiriye, akamusaba imbabazi abikuye ku mutima, bakagirirana impuhwe. Ibi si ibintu bihubukirwa, umuntu abanza kurwana n’umutima we kuko gutanga imbabazi ni impano idasanzwe uba utanze; hari igihe utanga imbabazi uri kurira, ayo marira na yo ari mu bikiza wowe ubwawe n’uwagukoreye icyaha ubwe, kuko abona uburemere bw’icyaha yagukoreye. Iyo murize mwembi, birushaho kuba byiza.
Abanyarwanda baravuga ngo nta mugabo urira, byaba bishatse kuvuga ko nta mutima bagira. Kurizwa n’ubusa byo si byo. Umuntu arira hari impamvu. Umuntu afungirana agahinda ku mutima, haboneka impamvu yo kugira uwo ugasangiza, ugaturika ukarira.
Abantu bakoreye Jenoside abatutsi bafite ibikomere ku mutima batabona uko bagaragaza, ntibabona aho baririra. Ariko iyo bafashijwe, igihe bahuzwa n’uwo bagiriye nabi, igihe baganira na bo bararira. Baba bari gukira.
Abantu bakoreye Jenoside abatutsi batararirira icyaha cyabo bari mu ngorane, ntibashobora kugisabira imbabazi, gihinduka igikomere ubana nacyo, amaherezo gishobora kugeza umuntu ku burwayi bwo mu mutwe n’izindi ndwara zidasobanuka.
Amarira nyuma y’amarorerwa nk’aya ya Jenoside yakorewe abatutsi arakiza. Nshimishwa n’abahanzi baririmba mu gihe cyo kwibuka, bagafasha abantu kuririra ibyo bakorewe n’ibyo bakoze. Amarira ni na yo agaragaza umutima w’impuhwe.
Impuhwe mu gukiza umutima ukomeretse.
Nyuma y’iyi Jenoside yakorewe abatutsi, twabonye ko imitima ikomeretse kandi ku mpande zombi. Uwarokotse Jenoside n’uwayikoze; Impuhwe ziza zisoza inzira y’umukiro. Impuhwe zimara ubwoba zigatuma abantu begerana, zigakuraho urwikekwe.
Muri 1997; nafashaga muri gereza y’i cyahoze ari Cyangugu, ubu ni Rusizi. Nkabona abakristu buzuyemo umujinya, urwango batuka interahamwe ziri muri gereza. Interahamwe na zo zatukaga abarokotse Jenoside bazifungijishe. Muri gereza hasohokaga imivumo bavuma abo hanze, abo hanze na bo bakohereza muri gereza imivumo babatuka. Kwigisha abakristu kubagemurira nibyo byakuyeho iyo mivumo.
Izo mpuhwe naberekaga nka Padiri warokotse Jenoside yakorewe abatutsi nizo zatumaga bemera ko inyigisho mbaha zivuye ku mutima. Ushobora kwigisha ariko nta mpuhwe, inyigisho ntizigere ku mutima w’uwo ubwira. Buri cyumweru, twakiraga abashyitsi bemeye icyaha. Abo ni nabo baye abambere bo gusaba imbabazi bararekurwa. Impuhwe naberetse barazacyiriye, batangira gukira ku mutima, bitegura gusaba imbabazi nta buryarya. Igihe barekurwaga,
iyo abapadiri, abapastori, abavugabutumwa bahita bose bafatiraho, bakigisha gutanga imbabazi no gusaba imbabazi, sosiyeti yariguhita ihinduka. Nibyo nahise nkora muri Paroisse Mushaka. Nta rirarenga nawe byigisheho muri paroisse yawe mu itorero ryawe.
Gutanga imbabazi, ugasaba imbabazi, ukarangwa n’impuhwe, ni byo bitanga amahoro
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Centre Ibanga ry‘Amahoro