The Mushaka Peace Program
August 4, 2013Centrale Nyanza-Gisakura
April 22, 2014The Mushaka Peace Program
August 4, 2013Centrale Nyanza-Gisakura
April 22, 2014Uburyo Abakristu Bababariranye
Uburyo abakristu bababariranye bagasabana imbabazi muri Paroisse Mushaka nyuma Ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ikiganiro Padri Ubald Rugirangoga yahaye abavandimwe ba Fraternite bari muri Congre i Kabgayi kuri 3/1/015.
Mu gihe hategurwaga Yubile y'imyaka 2000 Kristu aje kw'isi, nateye akamu mvuga ko bidashoboka ko abakristu mu Rwanda bakora iyo Yubile batabanje kwicara hamwe ngo bakore Gacaca ku kibazo cy'amoko mu Rwanda cyatumye abatutsi bakorerwa jenoside , abayikoze bakaba bari mu buroko abandi ari mpunzi bari inyuma y'igihugu. Nagiraga nti byaba ari uburyarya kuko Iyo Yubile yarigiye gukorwa abakorewe jenoside batiteguye kubabarira, abayikoze badakozwa gusaba imbabazi. Ibi byatumye ubuyobozi bwa commission yateguraga YUBILE buntumaho ngo nze mbaganirire k'uko numvaga ibintu byagenda. Maze gutanga ikiganiro mbereka ko ikibazo cy'amoko mu Rwanda cyari nk'urutare ruri mu muhanda wa Yubile, kandi iyo uca umuhanda ugahura n'urutare udashobora kubererekera ntakundi ubigenza uraruturitsa. Ikibazo cy'amoko mu Rwanda twagombaga kugitinyuka tukicara tukakivugaho. Amaherezo ni ko byagenze Abepiskopi batumije abagize commission itegura Yubile na njye barantumira duhurira i Kabgayi inama isozwa hemejwe ko hagomba gukorwa Synode ku kibazo cy'Amoko mu Rwanda,imyiteguro ya Yubile ikabona gukomeza. Nahisencyirwa mu bagize commission itegura Yubile mu rwego rw'igihugu mba n'Umunyamabanga uhoraho wa Synode ku kibazo cy'amoko mu Rwanda muri Diosezi Ya Cyangugu.
Synode ku kibazo cy'amoko mu Rwanda muri Diosezi Ya Cyangugu.
-----------------------------------------------------------------------------
Synode ku kibazo cy'Amoko mu Rwanda muri Diosezi ya Cyangugu yakozwe neza abantu batinyuka icyo kibazo, tuyisoza dusanga ko mu Rwanda ikibazo atari amoko , ko kuba umututsi umuhutu, umutwa atari ikibazo ko ikibazo kibi
tugomba kurwanyiriza hamwe ari irondakoko umukristu nyawe atemerewe , kuko ari icyaha. Muri icyo gihe ni bwo nahawe ubutumwa bushya bwo kuba Padri Mukuru wa paroisse Mushaka , mfasha abakristu narinshinzwe kuyobora gukora Syonode neza bakiga nta guca ku ruhande kuri Icyo kibazo dore ko ari na njye wariwashoje urwo rugamba muri kilziya mu Rwanda. Twasanze mu gihe twakoraga iyo Synode ko kuziza umuntu uko Imana yamuremye ari ukurwanya Imana yaremye abantu dusanga ko abantu bakoreye abatutsi jenoside bitwaje ubwoko bw 'abahutu bararwanyije Imana yaremye abantu. Nibwo hatangiye kwigwa ku kuntu abo bantu bafashwa .
Gutanga Imbabazi
Iyo habaye ubuhemu gutanga imbazi ni byo biza mbere hanyuma uwahemutse na we agasaba imbabazi. Uwahemukiwe ni we wigiramo imbaraga mbere .Ibi abakristu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ntibahise babyumva babyumvishijwe n'uko mbahaye ubuhamya bw'ukuntu nababariye umuntu wishe mama abana be 2 nkabarihira amashuri kuko umugore we yitabye Imana mu gihe we ari mu buroko . Abana be ntibarigushobora kwiga iyo ntabafasha;iyo ubabariye bigaragazwa n'impuhwe. Ubu buhamya bwafashije abakristu kuko iyo uyobora abakristu , ntitugomba kuba nk'abafarizayi , ibyo tubigisha tugomba kuba abambere bo kubikurikiza.
Abakristu barokotse jenoside yakorewe abatutsi batangiye na bo kubabarira bakansaba kubaherekeza kuri Gereza y'Akarere ka Rusizi ngo mbahuze n'ababiciye babahe imbabazi. Umukobwa umwe yumvise ubwo buhamya na we yafashe icyemezo cyo kujya kubana n'umukecuru ise yari mu gitero cyiciye umugabo. Uwo mukecuru yariyarasigaranye umuhungu wari umusirikare abandi baribarapfanye na se, waje gushyingiranwa n'uwo mukobwa kuko umusore yasanze n'ubwo ise w'uwo mukobwa yari mu gitero cyishe se uwo mukobwa atazira icyaha cya se , we afite Umutima mwiza, amukundira nyina kandi na we atamwanga. Nguko uko ineza yaritangiye gutsinda inabi muri Paroisse Mushaka.
Turashize za Nterahamwe zose zaraye zirekuwe!
---------------------------------------------------
Ayo ni amagambo abakristu bambwiye basohotse missa ; banteze ngisohoka mu kiliziya bansanganiza ayo magambo bahinda umushyitsi. Mbabajije ibyo aribyo barakebaguzwa kubera ubwoba binyobeye mbinjiza mu bureau iwanjye, ndababwira nti nimuze mumbwire iby'ubwo bwoba. Bati ntakubaho kwacu babicanyi bose baraye barekuwe bagiye kutwica umwe umwe kuko ngo nta mututsi warokotse jenoside ugomba kubaho kugirango atazagira icyo avuga. Iyo ushaka guhumuriza umuntu no gusubiza ikibazo ke neza ubanza kugiha agaciro. Narababwiye nti nimuhumure ngiye kwiga kuri icyo kibazo bidatinze.
Umwiherero n'Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.
-------------------------------------------------------------
Bidatinze nahise ntumiza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi tugirana umwiherero mbasaba kuvuga badaca ku ruhande akababaro batewe n'ababakoreye jenoside. Byose ariko babikoze tumaze kuzirikana kw'ijambo dusanga mw'i baruwa Paulo Mutagatifu yandikiye abanyaroma agira ati "ntukareke inabi ikuganza inabi ujye uyiganjisha ineza". Rm 12,21. Bicaye mu matsinda bavuga ku bugome bakorewe kuko narinababwiye ko nzatangaza akababaro kabo mu kiliziya ku Cyumweru. Bamaze kwerekana ubugome bw'ababakoreye jenoside, nababajije niba bifuza ko na bo bicwa basubiza ko bo
batifuza ko bicwa ariko ko bagomba kurekeraho ubugome bwabo. Bagize bati nta mpuhwe bagira, abana bacu babica nk’abicira abana b'intsina, twagiye twicwa kenshi , bati ariko twe ntitwifuza ko babica kuko turi abakristu. Nahise nshimira Imana kuko ineza narinabafashije kuzirikanaho yaritangiye gutsinda inabi. Ku Cyumweru naranze uko byakabaye mu kiliziya ibyavuye muri uwo mwiherero. Nsaba abo baribafunguwe na bo kuzaza kwiherera kuko baribamaze kumva ibyo abarokotse jenoside babavugaho, Uko babishisha.
Umwiherero n'abakoreye jenoside abatutsi.
-------------------------------------------------
Umunsi wabo ugeze wo kwiherera na bo baraje nongera na bo kubafasha kuzirikana kuri ya magambo Paulo Mut. Yandikiye abaromani abasaba kutaganzwa n'inabi ko ahubwo bazajya baganjisha ineza inabi. Na bo nabasabye kwicara mu matsinda bakagira icyo batangariza abakristu babishishaga. Bavuye mu matsinda ikintu cya mbere basabye kubasabira abakristu kwari kubababarira bakongera kubareba byibura nk'abantu. Bavuze ko batagarutse kongera kwica abatutsi barokotse ko bitandukanyije n'ikibi. Ibi byifuzo byabo na njye byankoze ku mutima mbemerera ko ngiye kubibafashamo. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babyumvise biranzwe mu Kiliziya byarabahumurije batangira bose kutishishanya.
Umwiherero w'Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi , abayibakoreye n'abarokoye
------------------------------------------------------------------------------------------------
abatutsi bakorerwaga jenoside
-----------------------------------
Nyuma y'iyo myiherero maze kuvugaho nibajije niba noneho hatakurikiraho kubahuriza hamwe mu mwiherero. Byanteye ubwoba, nti none Sekibi yabahangaho bagafatana mu majosi muri uwo mwiherero. Rohomutagatifu yicara atumurikira; nsengera Icyo kifuzo narimfite cyo kubahuza naje kumurikirwa nsanga nta mututsi warokotse muri cya gihe bakorerwaga jenoside hatagize umuhutu ubigizemo uruhari. Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi zari kure y'icyahoze ari Cyangugu aho Paroisse Mushaka mvugaho ibarizwa . Urumuri rwari rubontse,abo bavandimwe babarokoye mu gihe bakorerwaga jenoside , mu mwiherero nasanze bazaba bibutsa ineza( moderateur ) bityo ntihashobore kuba haba amahane.Niyemeje kubatumira mu mwiherero bose hamwe; bageze kuri paroisse aho biherereraga, nabanje gusaba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kujya imbere bagasuhuza abaje mu mwiherero. Bageze imbere nasabye abasigaye bicaye , ubwo bari abahutu bose, nti uwarokoye umuntu igihe abatutsi bakorerwaga jenoside nahaguruke amuhagarare iruhande. Abaje muri uwo mwiherero bafite uwo barokoye bagiye bemaraye, bifitemo ituze, amahoro ku mutima buri wese ahagarara iruhande
rw'uwo yarokoye. Natunguwe no kubona uwarokotse akikijwe n'abahutu 5,6,8,9 kuko umwe yaramuhishaga yatangira gukekwa akamuha undi kugeza ubwo yomokejwe Rusizi agahungira muri Congo .Hari n'abarokokeye mu ngo bagenda bahishwa. Nabajije abaribasigaye bicaye , ubwo ni babicanyi bakoreye jenoside abatutsi "Nti ese aba barokoye abantu si abahutu nka mwe?!" Aha habakoze ku mutima bamwe muri bo bararira. Twakomeje umwiherero twifashisha rya jambo rya Paulo Mutagatifu ,kutareka inabi ituganza , inabi ikaganzwa n'ineza. Nyuma y'amatsinda bose bari kumwe, abicanyi , abicwaga , ababarokoye , havuyemo imyanzuro myiza Paroisse yiyemeje kugenderaho, basanze ko nk'abantu b'abakristu kugirango umubano wa gikristu wongere unozwe hagomba gutangwa imbabazi no kuzisaba. Ni uko twinjiye muri Gacaca abakristu biyemeza kuburana bavugisha ukuri basaba imbabazi abo bagiriye nabi muri Jenoside yakorewe abatutsi , abarokotse na bo batanga imbabazi.Iyo myiherero yatumye Gacaca igenda neza muri Paroisse Mushaka ; twabaye abambere bo kurangiza Gacaca kandi neza.
Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paroisse Mushaka
----------------------------------------------------
Inkiko Gacaca zirangiije imirimo yazo natumije inama y'abayobozi b'imiryango remezo twigirahamwe icyakorwa nyuma y'uko abakristu bacu tutagomba kwihakana , bemereye muri Gacaca ko bishe abantu! Abayobozi b'imiryangoremezo bemeje ko abo bantu biroshye muri jenoside bakica bagenzi babo babikoze ku bwende bwabo ntawabibatumye, bitwaje ubwoko bw'abahutu bica bagenzi babo, hari abahutu benshi batitabiriye jenoside yakorewe abatutsi ahubwo babarokoye; kubera Iyo mpamvu banzuye inama bemeza ko abakristu bahamwe no kwica, kujya mu bitero byishe abantu bagomba gufungirwa amasakramentu mu gihe cy'amezi 6 bagahabwa inyigisho zibibutsa inshingano barenzeho mu gihe muri jenoside yakorewe abatutsi bishe bagenzi babo baziza uko Imana yabaremye. Izo nyigisho zikubiye mu gitabo giherutse gusohoka mw'icapiro " Imbabazi mu gusana iteme ry'imibanire myiza y'abanyarwanda "kivuga kuri ubwo butumwa bwakozwe muri Paroisse Mushaka,kizafasha uzashaka wese gufasha abakristu kuva mu buryarya n'ikinyoma mu mutima , hakaba ubwiyunge bw'ukuri. Muri urwo rugendo rwo Kugarukira Imana , iyo abakoreye abatutsi jenoside barugeze hagati barahagarara gato basagasabwa gusubira mu miryango bishemo abantu bagasaba imbabazi bakaganira na bo.Uyu mwitozo ni mwiza cyane wagaruye ubusabane hagati y'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n'ababiciye imiryango. Impuhwe abakoreye jenoside abatutsi berekana mu miryango bishemo ni zo zihumuriza abarokotse bakababarira nta buryarya. Muri Paroisse Mushaka barashyingirana, babyarana abana muri batisimu, ubabarira ntabikora igihe cyo kugarukira Imana cy'uwamwiciye gusa , azahora amubabarira igihe cyose, undi na we azahora amusaba imbabazi igihe cyose. Ni igihango bagirana imbere y'Imana. Urwo
rugendo abakristu ba Paroisse Mushaka barugeze kure .Abagomba kugarukira Imana hasigaye imbarwa . Iyo uwakoze jenoside agarukiye Imana, uwo yiciye, umupfakazi cyangwa imfubyi ni we uba umufashe ku bitugu amusabira kuko ni
we uba wumva agahinda yamuteye , amusabira guhinduka. Imbuto ubu butumwa bweze kuzisobanukirwa ni ugusura paroisse Mushaka. Abakristu ba Paroisse Mushaka batangiye gufasha izindi paroisse zishatse gukura abakristu mu kinyoma n'uburyarya nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Ku Cyumweru kuri 28/12/2014 imfura mu yandi ma Paroisse zafashijwe na paroisse Mushaka gukora urwo rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge zabaye iza Quasi Paroisse Ntendezi.Ikidasanzwe cyabaye kuri uwo munsi ni uko noneho abagarukiye Imana basabye imbazibazi mu kiliziya buri wese afite ya ntwaro yakoresheje mu gihe yicaga. Basanze iryo cumu, umupanga,inkota, agafuni .....byakoreshejwe muri jenoside yakorewe abatutsi, kuba warukigifite mu nzu , mu muryango ari umuvumo ; uko ako gakoresho kabagasigaye kangana kose sekibi y'ubugizi bwa nabi ishobora kongera kukuririraho. Ibyo bikoresho byaratanzwe babyikuraho bijyanwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi , abazajya baza gusura urwo rwibutso bazajya bahasanga n’ibyo bikoresho byakoreshejwe babica , ikimenyetso cy’uko ababishe bitandukanije n’ikibi.
Ibyo bikoresho bafite mu ntoki birashushanya umwijima barimo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ; bakiriye noneho urumuri rushushanya ko umwijima utamurutse mu mutima bongeye kuba abana b’urumuri. Imana ibishimirwe.
Muri Paroisse Mushaka batinyutse amatwara Ya PARMEHUTU bayivugaho , basanga ariyo yazanye ubuyobe mu Rwanda , itera inzangano hagati y'abahutu n'abatutsi babagaho cyera babanye neza atari amoko ahubwo ari urwego rw'imibereho (statut social ). Uwisumburaga mu mibereho yavaga ku Bahutu akaba umututsi, umututsi wakenaga yabaga umuhutu. Ayo ni amateka. Abakoloni ni bo babivangavanze,ubuhutu ubututsi,ubutwa, babigira amoko ; ubwo buyobe bwuzurizwa muri PARMEHUTU. Iyi PARMEHUTU yahahamuye abatutsi cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abahutu benshi bo bayibonamo , ibendera ryayo ryaciwe mu Rwanda ariko mu mitima y'abahutu benshi riracyarimo. Imeze nk'igishanga gitigita abantu batinya kugira Icyo bagikoraho kandi kicara kimira abantu.Ntushobora kuba umuparmehutu ngo ube n'umukristu w'ukuri .Umuntu wifitemo amatwara ya PARMEHUTU yicara yigisha kwanga uwitwa umututsi , kumwishisha .Abo ni bo batumye jenosode ikorwa mu Rwanda. Abo batuma no mu batutsi havumbuka muri bo ibyiyumviro by’amahane . Ibi byose bivangira ubukristu. I Mushaka abakristu batinyutse iyo PARMEHUTU nagereranyije n’igishanga , icyo gishanga bakiganiraho ,bagicamo imigende baragikamya .Ubuvandimwe barabwumva ,ni indangagaciro bakomeyeho. Abakristu bafashijwe neza bifitemo ibisubizo by’ibibazo byatewe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Na njye ubwanjye nka padri wari mu Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi nkareba ukuntu abakristu ba Paroisse Nyamasheke narimbereye padri Mukuru biroshye kuri bagenzi babo bakabica babaziza uko Imana yabaremye narinkomeretse ku mutima, numva narataye igihe cyanjye ngo ndigisha Ivanjiri; ibyo bikomere nabikiriye I Mushaka mbonye ukuntu abantu bongeye gusubirana ubuzima ,bahanye imbabazi bagasabana imbabazi nyuma y'uko abatutsi bakorewe jenoside mu Rwanda ,ibyo bakabikora nta buryarya. Sinkigenda ndeba hasi , mfite isoni z'umushumba wonesheje, icyo gikomere nagikiriye muri Paroisse Mushaka. Umukristu wa Paroisse Mushaka yarambwiye ati "Padri watugiriye neza udufasha kwiyunga, nta soni dutewe no kwitwa abakristu ba Paroisse Mushaka”, Aho tugeze hose mu Rwanda dushimishwa no kuvuga ko tuvuka i Mushaka, muri ya paroisse abakristu bafashije abanyarwanda kwiyunga nyuma y’uko abatusi bakorewe jenocide.
Abantu ni beza, bavangirwa na Sekibi ; narabyiboneye mbafasha kongera gusubirana ubuzima bw'abana b'Imana.
Ngibyo ibyo mbasangije by'abakristu ba Paroisse Mushaka , ushaka kurushaho kubyumva bizamuzindure ajye gusura iyo Paroisse .
Padri Ubald Rugirangoga
Centre Ibanga ry'Amahoro
Diocese Cyangugu.