Information sur la Pastorale de pardon et réconciliation dans la Paroisse MUSHAKA
June 24, 2016Paroisse Nyamasheke
September 25, 2016Information sur la Pastorale de pardon et réconciliation dans la Paroisse MUSHAKA
June 24, 2016Paroisse Nyamasheke
September 25, 2016Evangélisation à la paroisse KIBIRIZI
Umwiherero w’abakarisimatike Paroisse Kibirizi
Kuwa mbere 19/09/2016: Padiri Ubald RUGIRANGOGA aherekejwe n’ababikira n’abafurera b’umuryango w’abagabuzi b’amahoro ya Kristu Mwami, yagiranye umwiherero n’abakarisimatike ba Paroisse Kibirizi. Amaze kubasomera Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 15,11-17, yabibukije ko kubera ko abakarisimatike basenga muri Rohomutagatifu, uwo Rohomutagatifu akaba ari urukundo ruri hagati y’Imana Data n’Imana Mwana bityo abakarisimatike bakaba bayoborwa na Roho w’urukundo aribo ba mbere bagombye kubabazwa n’uko urukundo rwabuze mu Rwanda mu gihe abatutsi bakorewe Jenoside. Abakarisimatike bayobowe na Rohomutagatifu bagomba gufata iyambere bakora ubutumwa bashishikariza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’abayibakoreye kwitabira imyiherero yabagenewe ibafasha gutanga imbabazi no gusaba imbabazi.
Nyuma y’inyigisho Padiri Ubald RUGIRANGOGA yahaye abo bakarisimatike ibibazo byo kwigira mu matsinda. Dore ibyo bibazo n’uko byasubijwe.
- Ubu butumwa bwo kongera kunga abantu nyuma y’uko abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda murabona bwakorwa bute ?
- Abakorewe Jenoside basanga abayibakoreye babamare ubwoba, aho bidashoboka barebe uwabahuza;
- Kureba aho abantu bahurira bagasabana imbabazi, bagahana imbabazi nta buryarya;
- Gutega abakorewe Jenoside n’abayibakoreye amatwi, ukumva icyo buri wese atekereza;
- Kubafasha gusaba aimbabazi no gutanga imbabazi;
- Gufasha uwishe kwibuka aho yakoreye icyaha, ukamuganiriza umufasha gusaba imbabazi;
- Kuganiriza uwakorewe Jenoside ukamufasha gutanga imbabazi;
- Kwibutsa ko urufunguzo rufungurira uwakoze Jenoside aho akingiranye mu mutima rufitwe n’uwo yayikoreye;
- Kwibutsa ko urufunguzo rufungurira uwakorewe Jenoside aho yikingiranye mu mutima rufitwe n’uwayimukoreye;
- Kubanza kureba niba na twe dushaka gufasha abandi naho umutima uducira urubanza, haba hahari tugasaba imbabzi cyangwa tugatanga imbabazi;
- Gutandukanya icyaha n’umuntu, umuntu nimwiza, ashobora gufashwa guhinduka;
- Gutanga imbabazi no gusaba imbabazi bijye biherekezwa n’ibikorwa by’impuhwe;
- Gusura abari muri Gereza bakoze Jenoside abantu nbakabashishikariza kugarukira Imana.
- Abakristu twakora iki kugirango abanyarwanda babeho koko mu rukundo. -
- Kugirana ubumwe, tukubahana;
- Gufashanya gukira ibikomere duhana imbabazi tukazisabana;
- Kwirinda inda nini;
- Gufasha abantu kubana mu rukundo;
- Gufasha abakorewe Jenoside bari mu ngorane kuzivamo;
- Gusura no gufasha abari mu buroko;
- Kurangwa n’ukuri aho turi hose;
- Ineza igombe iganze inabi;
- Kubanira neza abo duturanye buri wese umubonamo ishusho y’Imana;
- Kwirinda amacakubiri tuyabiba mu bana bacu;
- Kurangwa n’impuhwe;
- Kwica si ugukoresha ibyuma gusa n’ururimi rurica, tugomba kwirinda imvugo zikomeretsa;
- Gusenga mu kuri;
- Kwigiramo urukundo ruzira uburyarya;
- Kubaha ikiremwa muntu;
- Kwera imbuto nziza aho turi hose;
- Kuba inkunzi z’amahoro;
- Gusabira abadashaka guhinduka;
- Gusangira ubuzima kuko ari byo bikiza ibikomere;
- Kwirinda kwihorera;
- Kubanza kwigiramo urukundo uhereye ku muryango wawe.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Centre Ibanga ry’Amahoro
Diocèse CYANGUGU
Umwiherero w’abayobozi b’imiryango-remezo muri Paroisse KIBIRIZI
Mardi 20/09/2016 : Padiri Ubald RUGIRANGOGA yakoresheje umwiherero w’abayobozi b’imiryango-remezo muri Paroisse KIBIRIZI muri Diosezi ya Butare. Amaze kubasomera Ijambo ry’Imana riri muri Jn21, 15-22, yabibukije ko aribo bashumba, kandi ko iyo intama zonnye hafatwa abashumba. Abayobozi b’imiryango-remezo nibo bashumba b’intama mu muryango-remezo kandi iyo intama yonnye hafatwa abashumba ; bagombe bakure intama mu bwone. Padiri Ubald RUGIRANGOGA yabatumye kujya gukora ubutumwa kubakorewe Jenoside yakorewe abatutsi bakabashishikariza kwitabira umwiherero ubuteganyirijwe kuwa gatatu naho abakoreye Jenoside abatutsi bakazitabira uwabo kuwa kane. Nyuma y’iyo nyigisho Padiri Ubald RUGIRANGOGA yabahaye ibibazo byo kwigira mu matsinda. Dore ibyo bibazo n’uko babishubije.
- Uru rugendo turimo murabona ari ngombwa ? musobanure igisubizo mutanze. - Amatsinda yose uko ari 8 yasubije ko uru rugendo rw’ukunga abakristu bafashwa gutanga imbabazi no gusaba imbabazi nyuma y’uko abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda basanze ari ngombwa kubera izi mpamvu:
- Rufashije abayobozi b’imiryango-remezo gusobanukirwa n’ubutumwa bushobora kunga abantu mu miryango-remezo bayobora babafasha gutanga imbabazi no gusaba imbabazi;
- Uru rugendo ruzafasha abarokotse Jenoside n’abayibakoreye gukira ibikomere byo ku mutima;
- Ruzafasha abantu gutura imitwaro bari bafite ku mutima;
- Ruzafasha abantu gukira inzika, ishyari, ubugome n‘inzangano;
- Rudufashije kwireba na twe ubwacu abayobozi b’imiryango-remezo niba duhagaze neza mu mutima kuko ari twe turagiye izo ntama tukaba tugomba kuzifasha;
- Rudufashije kugendera mu kuri;
- Rudufasha kuva mu rwikekwe;
- Ruzagarura umubano mwiza hagati ya Kiliziya na Leta;
- Ruzatuma abakristu bavuye muri Kiliziya Gatolika bayigarukamo;
- Rutweretse agaciro ko gtutanga imbabazi no gusaba imbabazi;
- Rudufashije kudahunga ibibazo ahubwo tukabyinjiramo tubishakira ibisubizo.
- A. Muvuge ku bikomere mubona abari abashumba mu gihe cya Jenoside bafite?
- Kuba bamwe baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi;
- Ntibashoboye guhagarika ibyabaga babibona;
- Kiliziya zimwe zaguyemo abantu;
- Kutavugisha ukuri kubyo bazi;
- Hari abapfakazi n’imfubyi badashobora gufasha;
- Urukundo bigishije rwarabuze mu gihe abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda;
- Kiliziya yahuye n’igisebo mu Rwanda;
- Abashumba benshi bicanywe n’izo baribaragiye, bicwa n’izo baribaragiye; - Bafite ababo na bo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi;
- Bashinjwa ko Kiliziya yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda;
- Abakristu ntibabwiza ukuri abashumba babo ibyabaye muri Jenoside; - Ntibabona uko bahuza abakoreye Jenoside abatutsi n‘abayibakoreye; - Ubumwe bw’abakristu bwacitsemo kabiri kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda;
- Niba umuntu yararemwe mw’ishusho y’Imana, abakoreye abatutsi Jenoside bishe Imana usibye ko Imana idashobora kwicwa.
- Bazomorwa n’iki ibyo bikomere?
- Kubona abo baragiye batanze imbabazi bagasaba imbabazi, bakabana mu rukundo, bakabana mu mahoro;
- Kubona abagize uruhare muri Jenoside bagarukiye Imana;
- Kubona abahindutse bagatanga imbabazi bagasaba imbabazi bafashije abandi guhinduka;
- Kubona abakristu bashyize ukuri nyako ahagaragara;
- Gutinyuka urugamba rwo kunga abantu n’Imana n’abagenzi babo; - Kubona abakorewe Jenoside n’abayikoze begerewe bagategwa amatwi, bakava mu bwigunge;
- Kubona abashumba bakoze Jenoside basabye imbabazi;
- Kubabarira ababagerekaho icyaha cya Jenoside;
- Ubufatanye bwiza hagati y’abashumba n’intama;
- Kuzabona abantu benshi bakoze Jenoside bemeye kugarukira Imana.
- A. Muvuge ku bikomere by’abatutsi bakorewe Jenoside.
- Kubura ababo bishwe;
- Hari imfubyi nyinshi, abapfakazi n‘incike;
- Kubura abo utuma wari ufite abana;
- Kutamenya aho ababo bajugunywe ngo bashyingurwe mu cyubahiro ;
- Kubura aho batura, kubura imitungo yabo ;
- Kutabwizwa ukuri ku byabaye ;
- Kuba Jenoside yabakorewe hari abo yateye uburwayi budakira ; - Kwikanga abaturanyi ;
- Kuba babwirwa amagambo mabi abakomeretsa ;
- Kuba batisanzura ku bahutu kuko bumva ko bose ari abicanyi ; - Guhorana agahinda ku mutima ;
- Ubukene ;
- Kumva ko hari abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ;
- Guhungabana ;
- Kudasabwa imbabazi;
- Kuba nyakamwe warufite umuryango;
- Kwigunga wumva ko n’Imana yabatereranye;
- Gutekereza ku babo bishwe;
- Kwicirwa n’uwo wari wizeye ;
- Kutagira ubwisanzure bagahorana ubwoba;
- Kubura ababahumuriza;
- Gutotezwa n’ababagiriye nabi;
- Kubona uwarukwiriye kugukiza ariwe wakwishe.
- Bazabyomorwa n’iki ?
- Gusenga babikuye ku mutima;
- Kwitabira inyigisho z’isanamitima;
- Kubona abo basangiza akababaro kabo bakabahumuriza;
- Kumenya aho ababo baguye bagashobora kubashyingura mu cyubahiro; - Kwihangana bagatanga imbabazi ;
- Gufashwa kuganira n’ababagiriye nabi ;
- Kubasura berekwa impuhwe ;
- Kubafasha imirimo batishoboreye ;
- Kwirinda amagambo abasesereza ;
- Kubereka ko ibyabaye bitazasubira.
- A. Muvuge ku bikomere by’abishe bagenzi babo.
- Ipfunwe ry’ibyo yakoze;
- Ipfunwe yashyize mu muryango we yica abantu;
- Bafite ubwoba bwo kugera aho abandi bari bikeka ko babavuga, bakagenda bihishahisha;
- Kubura amahoro y‘umutima;
- Ubwoba bwo guhura nabo biciye;
- Gutinya kuvugisha ukuri ku byabaye;
- Kwica abantu utazi aho bakomoka;
- Kwicira urubanza mu mutima;
- Kutibuka aho uwo yishe yatawe;
- Imiryango yabo ntiyumvikana n’iyabo bakoreye Jenoside;
- Kuba barishe kandi ari abakristu;
- Kwica incuti;
- Kwishyura ibirenze ibyo basahuye;
- Kutagira icyizere cyo kubana n’abandi;
- Babacyurira ibyo bakoze.
- Bazabyomorwa n’iki?
- Gusaba imbabazi bakazihabwa;
- Kwemera kugarukira Imana bagasenga mu kuri;
- Ibikorwa by’impuhwe bakorera abo bahemukiye;
- Kwerekana aho bashyize abo bishe;
- Kuvugisha ukuri ku byo bakoze;
- Guhura n’abo biciye bagasabana, bagahuza urugwiro;
- Kwemera kwigishwa ku bumwe n‘ubwiyunge;
- Kubona ababahuza n’abo bakoreye Jenoside;
- Gusenga mu kuri;
- Gusabira abo bishe.
- Muri uru rugendo uruhari rw’abayobozi b’imiryango-remezo ni uruhe kugirango ruzarangire neza?
- Tugiye gusura abakorewe Jenoside tubigishe gutanga imbabazi;
- Tugiye gutanga urugero mubo tuyobora dutanga imbabazi tukazisaba;
- Tugiye gufasha abao tuyobora gusangira ijambo ry’Imana tukarishyira mu bikorwa;
- Tugiye kugira inama zifasha abakoze Jenoside gusaba imbabazi, abayikorewe gutanga imbabazi;
- Tugiye gusabira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu miryango-remezo;
- Tugiye gushishikariza abakoze Jenoside n’abayikorewe gukurikirana inyigisho z’isanamitima;
- Ubutumwa bwo kunga abantu tubafasha gutanga imbabazi no kuzisaba tugomba kubugira ubwacu;
Kwigisha guharanira ukuri; - Gushiruka ubwoba tugakora nk’intumwa;
- Gukora ubutumwa no muri Gereza dushishikariza abakoze Jenoside gusaba imbabazi;
- Kwigisha ko ineza igomba kuganza inabi.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Centre Ibanga ry’Amahoro
Diocèse CYANGUGU
Umwiherero Padiri Ubald RUGIRANGOGA yagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Paroisse KIBIRIZI.
Kuri 21/09/2016: Padiri Ubald RUGIRANGOGA yagiranye umwiherero n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri Paroisse KIBIRIZI. Amaze kubasomera ijambo ry’Imana dusanga muri Rm12, 18 - 21 yabashishikarije gutanga imbabazi ababwira ko ineza igomba gutsinda inabi mu buzima bwabo, ko gutanga imbabazi uba utanze impano idasanzwe. Nyuma y’iyo nyigisho abari mu mwiherero bahawe ibibazo byo kwigira mu matsinda. Dore ibyo bibazo n’uko babishubije :
- Muvuge ku bubi abahutu babakoreye.
- Baradusahuye, batwika amazu, barya imitungo yacu, badusenyera amazu; - Batwiciye abantu hasigara imfubyi, abapfakazi, incike ;
- Bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu babatera indwara zidakira ; - Gushinyagurira imirambo;
- Kwamaganira kure ababahungiragaho;
- Kuranga aho abahunze baherereye ;
- Guhisha aho bajugunye imirambo;
- Kwigarurira imitungo n’amasambu byacu;
- Babonaga umuntu mo inyamaswa;
- Batugize abakene;
- Bagize abantu imfubyi, abapfakazi n’incike;
- Gukubita abantu bakabagira ibimuga;
- Kwanduza abo bafashe indwara;
- Babadukekera ko dushobora kubaroga;
- Kwica igitsina gabo bashaka kuzimya imiryango;
- Gukora iyicarubozo;
- Kwambika ubusa imirambo;
- Gutamika umwana ibere rya nyina bamaze kumwica;
- Gukubita impinja ku nkuta z’inzu;
- Guca ibiganza cyangwa umutwe bakagenda berekana uko yasaga; - Kukubuza uburenganzira bwawe;
- Kwita abantu inzoka;
- Kuroha abantu mu mazi bababoshye;
- Kwicisha abantu amabuye;
- Kwicira abantu aho banyirabo batazi;
- Bishe abashatse mu bahutu;
- Guhigisha abatutsi imbwa;
- Kurongora intumbi;
- Gufata ku ngufu abana n’abagore;
- Kujugunya abantu mu misarani;
- Kukwica umaze kwicukurira;
- Kukwica abamaze kukwambika ubusa;
- Guha akato abatutsikazi babashatsemo.
- Ese abahutu bose se ni abicanyi?
- Oya abahutu bose si abicanyi ;
- Hari abahishe abatutsi;
- Hari abapfanye nabo bari bahishe;
- Hari abari bafite umutima wa kimuntu bafashisha imyenda abari basizwe iheruheru;
- Hari abafashije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kumenya aho ababo bishwe batawe, bityo bahambwa mu cyubahiro ;
- Hari ababuriraga abantu bakabereka uko bahunga ;
- Hari abatitabiriye Jenoside yakorewe abatutsi ;
- Hari ababuzaga kwica abatutsi.
- Ni izihe nama wagira abakoreye Jenoside abatutsi :
- Guhinduka bagasaba imbabazi abo bahemukiye;
- Kwerekana aho imirambo itaraboneka iherereye ngo ihambwe mu cyubahiro; - Kwegera no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bakabereka impuhwe;
- Kwicisha bugufi bakareka imvugo ikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi;
- Kwishyura ibyo bangije;
- Kumva uburemere bw’icyaha bakoze;
- Kwereka impuhwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakabafasha mu bibazo bafite;
- Kudashyira mu bana babo ingengabitekerezo;
- Kwiyunga n’Imana n’abo bahemukiye;
- Kureka uburyarya;
- Kutishisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakabatahira ubukwe, bakabatumira mu bwabo;
- Kuvugisha ukuri babikuye ku mutima;
- Kunamura icumu bakareka kongera kwica;
- Babwire bene wabo bakiri hanze bahunguke bareke kugumya bagambanira igihugu, baze tubahe imbabazi;
- Kutazongera kwica abantu.
- Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi murifuriza icyi ababiciye: - Guhinduka bagasaba imbabazi, bakagarukira Imana;
- Kubona muri buri wese abana b’Imana;
- Kugaragaza ibikorwa by’impuhwe, ntibagumye gutoteza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi;
- Kuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ku byabaye; - Gusenga nta buryarya;
- Kutarusha abatutsi bahemukiye uburakari;
- Gushishikarira gukurikira inyigisho z’isanamitima zigamije ubumwe n’ubwiyunge;
- Kwifurizanya ibyiza hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayibakoreye;
- Kwamagana bo ubwabo ikibi bakoze;
- Kutishisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bakaganira nabo imitima igatuza;
- Kwerekana aho bataye imibiri igahambwa mu cyubahiro;
- Kubona ko umuntu wese ari nk’undi;
- Kwirinda amacakubiri bakigisha imiryango yabo urukundo;
- Kureka ingengabitekerezo ya Jenoside;
- Kureka kugambanira igihugu bakorana na benewabo bari hanze ahubwo bakabashishikariza gutaha mu rwababyaye;
Padiri Ubald RUGIRANGOGA Centre Ibanga ry’Amahoro Diocèse CYANGUGU
Umwiherero Padiri Ubald RUGIRANGOGA yagiranye n’abakoreye Jenoside abatutsi bo muri Paroisse KIBIRIZI.
Jeudi 22/09/2016: Padiri Ubald RUGIRANGOGA yagiranye umwiherero n’abakristu bakoze Jenoside ba Paroisse KIBIRIZI. Amaze kubasomera ijambo ry’Imana riri muri St Jean 15, 11-17, yarabigishije abibutsa ko baciye kw’itegeko ry’urukundo, umurage wa Yezu Kristu bakica bagenzi babo babaziza uko Imana yabaremye, bityo bakaba bararwanyije Imana yaremye abantu. Yabasabye guhinduka bakemera bagasaba imbabazi abo bahemukiye bivuye ku mutima maze nabo bakabagirira impuhwe. Nyuma y’inyigisho yabahaye ibibazo byo kwigira mu matsinda. Dore ibyo bibazo n’uko babisubije.
- Uru rugendo tubakoresha murabona ari ngombwa?
Uru rugendo dukora ni ngombwa, ibyo byemejwe n’amatsinda yose, berekana impamvu.
- Uru rugendo ni ngombwa ruzadufasha gusaba imbabazi tubikuye ku mutima abo twakoreye Jenoside;
- Ruzadukura mu macakubiri, rudufashe kongera kuba bamwe;
- Ruzadukura mu bwoba n’urwikekwe ukuri kujye ahagaragara;
- Ruzatuma ubumwe n’ubwiyunge bigerwaho;
- Ruzatanaga icyizere cy’uko nta Jenoside izongera kubaho;
- Ruzasana imitima ya benshi yangiritse;
- Ruzaruhura imitima y’abarokotse Jenoside n’abayibakoreye rugarure ubumwe ibikomere bari bafite ku mutima bikire;
- Uru rugendo ruzatuma isura y’ubwicanyi ituvaho;
- Ruzatuma hishyurwa ibyangijwe;
- Ruzatuma twumva ko twese turi abana b’Imana;
- Ruzatuma twumva ko twahohoteye ikiremwa muntu.
- Kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yaremye abantu. Urumva nyuma y’ibyo Imana igusaba iki?
- Imana iradusaba gusenga, tukicuza tubikuye ku mutima, tukumva uburemere bw’icyaha twakoze tugasanga abo twiciye imiryango tukabasaba imbabazi, tugasaba imbabazi Imana, tukarangwa n’urukundo, tukababanira neza, tukabagirira impuhwe;
- Guha agaciro umuntu waremwe n‘Imana;
- Kwakira imbabzi duhawe;
- Kugarura ubumwe twangije;
- Guca bugufi iruhande rw’abo twakoreye Jenoside;
- Kwikuramo umutima wa kinyamaswa;
- Kwamaganira kure uwashaka kongera kutujyana mu nzira y’ubugome.
- A. Nimuvuge ku bikomere by’abatutsi bakorewe Jenoside.
- Mbere baribafite none ntacyo bafite, basenyewe amazu;
- Hari imfubyi n’abapfakazi;
- Guhahamuka;
- Kutabegera kandi ari twe twabakomerekeje;
- Bafite ibikomere ku mubiri no ku mutima;
- Kwibana bonyine bari bafite imiryango;
- Ntibagira uwo bizera;
- Guhora mu bwigunge;
- Kwamburwa ubumuntu;
- Guhora bibuka ababo bishwe;
- Kudasabwa imbabazi;
- Kuzizwa uko wavutse;
- Kubura imitungo yabo, bakabura aho baba baribahafite;
- Gufatwa ku ngufu bakanduzwa indwara;
- Guhura n’ababakoreye ibyaha;
- Bagendana ubumuga twabateye;
- Kutagirirwa impuhwe.
- Bazabyomorwa bate?
- Kubagira inshuti by’umwihariko tukabatumira mu birori byacu; - Kwirinda kubasesereza, kubakomeretsa mu magambo;
- Kurushaho kubegera cyane cyane twe ababakoreye Jenoside;
- Gufasha abo twakoreye Jenoside mu byo batishoboye;
- Gufasha imfubyi kutaba bonyine;
- Kubegera tukabasaba imbabazi tugasabana nabo;
- Kubereka impuhwe;
- Kubereka aho imibiri y’ababo iherereye;
- Kubabwiza ukuri ku byabaye;
- Kubasaba imbabazi na bo bakazitanga bivuye ku mutima;
- Gufashanya mu bwitange no mu rukundo.
Umugambi: abakoreye abatutsi Jenoside twiyemeje kwicara hamwe tukibukiranya uko Jenoside yakozwe tukerekana aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
- A. Nimuvuge ku bikomere by’abakoreye Jenoside abatutsi.
- Kwica inshuti;
- Urwikekwe imbere y’abarokotse;
- Kugerekwaho abantu bishwe utazi aho baguye;
- Kwishyuzwa ikirenga;
- Kutisanga mu gihugu nk’abanyarwanda ngo ushobore gutora;
- Kuba twarishe twiswe abicanyi;
- Kudakora wisanzuye;
- Ibyacu byashiriye mu kwishyura ibyo twangije muri Jenoside;
- Gucika intege zo gukomeza gukora;
- Kwiburamo amahoro ugahunga abo wakoreye icyaha;
- Ibikomere n’ingaruka zose zikomoka ku cyaha cya Jenoside bifata umuryango wose;
- Kubura uburenganzira ku mirimo imwe n’imwe ya Leta;
- Urwikekwe rwo ku mutima;
- Kugendana ipfunwe ry’uko rwishe abantu;
- Twahemukiye Imana;
- Kuba utarashobora kurangiza kwishyura ibyo wangije kubera ubushobozi buke; - Ubwoba bwo kwegera abo twakoreye Jenoside;
- Guhora wikanga gusubira mu buroko.
- Bazabyomorwa bate?
- Gusaba imbabazi abo twakoreye Jenoside ku mugaragaro bakaziduha ku mugaragaro;
- Kwiyakira;
- Gusabana n’abo twakoreye Jenoside;
- Kugaragariza urukundo n’impuhwe abo twakoreye Jenoside;
- Kugaragarizwa urukundo n’impuhwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi; - Kubona abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kwiyambaza abayibakoreye nyuma yo kwiyunga;
- Kugira ubutwari bwo kwerekana aho imibiri itarashyingurwa iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
- A. Nimuvuge ku bikomere by’abashumba bari bashinzwe abakristu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
- Batakaje intama nyinshi;
- Abakristu biciwe mu Kiliziya;
- Abakristu benshi bishe bagenzi babo;
- Inyigisho zatanzwe mu Kiliziya ntizeze imbuto nziza, urwango rwaganje urukundo;
- Bamwe muri bo bahamwe n’icyaha cya Jenoside;
- Abashumba ntibashoboye gukiza ababahungiyeho, biciwe mu maso yabo; - Bigishijwe urukundo himikwa urwango.
- Bazabyomorwa bate?
- Kubona abakoze Jenoside basabye imbabazi abo bayikoreye;
- Kubona ineza iganje inabi;
- Kubona abakoze Jenoside basabye imbabazi abashumba;
- Kubona abo baragiye bisubiyeho bagahana imbabazi, bagasabana imbabazi; - Kubona abakoze Jenoside bagiriye impuhwe abayirokotse;
- Kubona abakoze Jenoside bagarukiye Imana;
- Kubona uru rugendo rwo gutanga imbabazi no gusaba imbabazi rugenze neza;; - Kubona abakoze Jenoside n’abayikorewe bunze ubumwe ;
- Himirijwe imbere ukuri.
- Intwaro zakoreshejwe muri Jenoside ni umuvumo mu ngo zirimo, shitani yinjiranye nazo mu ngo zirimo. Zizavamo zite? Zizagangahurwa zite? Zizabikwa he? - Zizavanwe mu ngo zijyanwe kuri Paroisse zigangahurwe, ziterwe amazi
y’umugisha, zibikwe mu nzu ndangamurage cyangwa mu rwibutso, rurimo abo izo ntwaro zishe bityo abaje gusura urwibutso babone n’ibikoresho byakoreshejwe bibafashe kurushaho kwamagana Jenoside.
- Abakoze Jenoside murifuriza iki abatutsi barokotse Jenoside ?
- Gutanga imbabazi babikuye ku mutima kuko na twe ababakoreye Jenoside twiteguye kubasaba imbabazi tubikuye ku mutima tukagirirana impuhwe; - Amahoro y’umutima ;
- Kubaho neza;
- Kutishishanya, tukumvikana tukubakira hamwe igihugu na Kiliziya; - Turabasabira ingabire yo kubabarira;
- Turabasaba kongera kutubonamo ubumuntu;
- Turabasabira ingabire yo kwiyakira;
- Kudaheranwa n’agahinda.
- Sobanura impamvu yatumye ufata icyemezo cyo kwica abatutsi : - Inda nini ;
- Ubutegetsi bubi, Leta igashishikariza abantu kwica bagenzi babo; - Urukundo ruke mu bantu;
- Kudaha agaciro ikiremwamuntu;
- ubujiji;
- kudashishoza ikibi n’icyiza ;
- kudateganya ingaruka mbi zagombaga gukurikira Jenoside.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA Centre Ibanga ry’Amahoro
Diocèse CYANGUGU
Umwiherero muri Paroisse KIBIRIZI w’abarokotse Jenoside, ababarokoye, abakoze Jenoside, abakarisimatike, abayobozi b’imiryango-remezo, abafite ababo bafunzwe, abafite ababo bahunze batarataha.
Vendredi 23/09/2016: Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze kwigisha abari mu byiciro tumaze kuvuga, ahereye kw’ijambo ry’Imana dusanga muri Jn 15, 11-17, yabibukije ko urukundo rw’Imana rwishwe nabi mu Rwanda ko abantu bishe abandi babaziza uko Imana yabaremye, barwanyije Imana yaremye abantu. Abakristu dufite inshingano yo gushakira umuti uhoraho icyateye urwo rwango mu banyarwanda twigisha gutanga imbabazi no gusaba imbabazi.
Nyuma y’iyo nyigisho Padiri Ubald RUGIRANGOGA yahaye abaje mu mwiherero ibibazo byo kwigira mu matsinda. Dore ibyo bibazo n’ibyo basubije:
- Sangiza abandi ibyo ukuye muri uru rugendo :
- Rudufashije gushira ubwoba, dufata icyemezobcyo gusaba imbabazi no kuzitanga;
- Rufashije abarokotse kuva mu bwigunge, ntitukizunguza umutwe tubonye abatwiciye abantu;
- Abatajyaga baza gusenga baje kandi ntibazongera gusubira inyuma; - Rudufashije kubohoka ku mutima, rutwomoye ibikomere;
- Rugaruye ubumwe n’ubwiyunge;
- Tugiye gukora ubutumwa dusangize abandi ibyo dukuye muri uru rugendo; - Ruratwubatse ntawe uzongera kwishisha undi;
- Tugiye kumurikira imitima y’abagihumye;
- Uru rugendo rwongeye guhuza imiryango, tugiye gutera intambwe igaragara mu bumwe n’ubwiyunge;
- Tugiye gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye; - Rutweretse ko dushoboye gutanga imbabazi no gusaba imbabazi twakubaka igihugu cyacu neza;
- Rutweretse ko iteka ineza igomba kuganza inabi;
- Intwaro zishe abantu zigomba kuva mu ngo zirimo;
- Tugaruriwe icyizere cyo kubaho neza;
- Rudufashije kongera guha icyubahiro ikiremwamuntu;
- Rudufashije kongera abantu kubahiriza itegeko ry’urukundo, tugasabana, tukunga ubumwe bw’abana b‘Imana.
- Ibyakozwe i Mushaka dufasha abicanyi kugarukira Imana murabona na mwe hari icyo byafashamo cyangwa hari ubundi buryo muteganya?
- Ibyakozwe i Mushaka natwe ni byo tuzakora, mu minsi mike gusa tubibwirwaho habonetse muri twe igishashi cy’urumuri kuko bigarurira icyizere Kiliziya yari yabaye indiri yakorewemo ubwicanyi;
- Bizatanga uburumbuke mu bukristu;
- Bifasha kubaka ubunyarwanda n’ubumuntu bushya.
- Ibikoresho bicishije abatutsi muri Jenoside, abakoreye Jenoside abatutsi bo ubwabo bifuje ko byakurwa mu ngo bikirimo bikagezwa mu miryango-remezo, bikagangahurwa biterwa amazi y’umugisha hanyuma bikazajyanwa mu rwibutso bityo abaje gusura urwibutso bakabona n’ibikoresho bakoresheje bica abaruhukiye muri urwo rwibutso. Mwe murabivugaho iki?
Nyuma y’impaka nyinshi bamwe bemeza ko izo ntwaro zitagomba kugezwa mu Kiliziya kubera umuvumo uziriho, hemejwe ahubwo ko izo ntwaro zigomba kugangahurirwa mu Kiliziya ku munsi wo kugarukira Imana, uwagikoresheje akagifata mu kuboko kumwe mu gihe ukundi kwakiriye urumuri, bityo umwijima ushushanywa n’icyo gikoresho k’ikicisho ugasimburwa n’urumuri rwakiriwe. Icyo kicisho kikajyanwa mu rwibutso, abaje gusura urwibutso bakajya babona ibyp bikoresho byakoze ishyano bikababera impamvu yo kurwanya Jenoside ntizongere kubaho.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA Centre Ibanga ry’Amahoro
Diocèse CYANGUGU