Pastorale kubumwe n’ubwiyunge muri Paroisse Mushaka nyuma ya Gacaca mu Rwanda
June 24, 2016Jenoside yakorewe abatutsi ni ikimwaro kuri Kiliziya Gatorika n’amadini yemera Kristu mu Rwanda
June 24, 2016Pastorale kubumwe n’ubwiyunge muri Paroisse Mushaka nyuma ya Gacaca mu Rwanda
June 24, 2016Jenoside yakorewe abatutsi ni ikimwaro kuri Kiliziya Gatorika n’amadini yemera Kristu mu Rwanda
June 24, 2016Iyo intama zonnye hafatwa abashumba
Mu Rwanda, Jenoside yakorewe abatutsi, iyo jenoside yitabirwa n’abakristu, kuko iyo abakristu batayitabira kubera ko aribo bagize igice kinini cy’abanyarwanda ntiyari gukorwa. Kuva ikozwe abantu bibaza byinshi, muri ibyo byibazwa harimo kureba uko abantu bakongera kwiyunga. Uko abakristu bashutswe bakayitabira ari benshi igakorwa, ni nako bafashijwe bakongera bakihutisha ubumwe n’ubwiyunge.
Umuntu ni mwiza, yaremwe mu ishusho y’Imana, avangirwa na Sekibi, iyo nyagwa niyo ifite ijambo rya nyuma, ijambo rya mbere rifitwe na Kristu wabwiye abamwemeye ati : « Nimujye mukundana nk’uko na njye nabakunze » Jn15, 12.
Akongera ati : « Kandi ikuzo wampaye, nanjye nararibahaye, kugira ngo babe umwe nk’uko na twe turi umwe » Jn17, 22.
Aya magambo ari mu murage wa Yezu Kristu, niyo Yezu Kristu yabwiye abigishwa be mu bihe bye byanyuma na bo. Umurage umuntu awukomeraho. Nibyo abigishwa be bigishije, nibyo bemeye gupfira bibaye ngombwa. Intumwa Yohani ari umusaza ku karwa ka Patmos aho yari yaraciriwe, yari yaribagiwe byinshi kubera ubusaze, iyo umuntu wese ashaje aribagirwa, ariko icyo atari yibagiwe ni uyu murage w’urukundo.
Irinzi ry’abantu ryazaga kumwumva yigisha bagasanga agira ati « Yaravuze ngo nimukundane nk’uko nabakunze » Jn15, 12.
Mu Rwanda umurage w’urukundo twasigiwe na Kristu, abakristu bawurenzeho, abantu bica abandi babaziza uko Imana yabaremye. Abatutsi bakorerwa jenoside. Umukristu urwanira ishyaka Kristu ntagomba kurebera iyo jenoside.
Hakorwa iki rero !
Iyo amatungo yonnye hafatwa abashumba, ni bo babazwa impamvu bonesheje. Si ubwa mbere mvuga aya magambo, nzayasubiramo kenshi mu gihe cyose abantu bihunza ibyo bashinzwe. Umushumba uko mbibona ni umuntu ufite abo arebera , abo ayobora, abo agira inama.
Umubyeyi ni umushumba mu rugo rwe, umuyobozi
w’umuryangoremezo, ni umushumba muri uwo muryango. Padiri ni umushumba muri Paroisse ashinzwe, Abasenyeri bo ku mugaragaro, bitwa abashumba ba Diyosezi.
Umushumba yita kuzo aragiye zose, agashimishwa n’uko zose zimeze neza igihe agize abaza kuzisura, irwaye imuhangayikisha kurenza izindi, akayitaho, kugera igihe ibaye nk’izindi. Ikizira ni ukugira izimira muri zo. Ndi umwana muto nagiye kuragira inyana, ngeze kwa sogokuru twari duturanye nsanga abana barakina akarere na njye njyamo nibagirwa ko ndagiye inyana, mbyibuka buhumanye abakinnyi dutashye. Inyana aho nari nayisize yari yahavuye kuko itari iziritse. Ijoro ryari rinteye ubwoba, njyenda ngiye kuvuga imuhira ko inyana yampeze. Nibuka Data anyirukaho mpungira kwa sogokuru, ambaza aho narindagiye.
Ubwo bwoba bwo kuzimiza itungo kuri uwo mugoroba n’ubu ndacyabwibuka, bwanshizemo ari uko mbwiwe ko inyana bayibonye.
Babashumba navuze haruguru, umubyeyi w’umukristu mu rugo, umuyobozi wumuryangoremezo mu muryango ayobora, umuyobozi wa Centrale muri paruwasi, umupadiri muri paruwasi, umusenyeri muri Diyosezi, ese koko, buri wese aho ari ahangayikishijwe no guha ituze mu mutima abo ashinzwe nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Muri iyo jenoside hagaragaye urwango rukomeye rwagaragajwe n’ubugome burenze kamere.
Muri iyi jenoside, amatungo yashotse mu iriba ry’uburozi. Itungo ryanyoye amazi aroze, umushumba ararirebera se cyangwa avuza induru agatabaza, abavuzi b’amatungo bagatabara. Muri uko
gutabara hari igihe umuti nyawo utinda kuboneka, hakitabazwa imiti yoroshya ubukana bw’uburozi hagishakishwa umuti nyawo. Nibyo byagaragaye kugeza ubu.
Muri Kiliziya Gatorika hakozwe sinodi ku kibazo k’irondakoko dusanga kuba mu moko anyuranye atari ikibazo ko ahubwo ikibazo ari irondakoko. Leta y’u Rwanda yakoresheje gacaca mu Rwanda hose ishaka guca umuco wo kudahana kuko jenoside yakorewe abatutsi yo muri 1994, yabanjirijwe n’izindi, iyo muri 1959, muri 1963, no muri 1973, iyo zarangira ga abantu bikomerezaga nk’aho ntacyabaye. N’ubu iyo interahamwe zitsinda tuba twizihiza umunsi w’intsinzi yazo kandi abantu barashize bazira uko Imana yabaremye. Imana yaturinze icyo kinyoma. Abakoreye jenoside abatutsi barwanyije Imana yaremye abantu, Imana ifite impamvu yakuremye uko uri, bajye babikubahira. Buriya nicyo gituma interahamwe zatsinzwe. Bafite ingorane imbere y’Imana, barwanyije Imana yaremye abantu.
Nta butabera, nta mahoro, nta n’urukundo byashoboka. Gacaca yabaye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yakuyeho umuco wo kudahana, ubu noneho abantu bashobora kubana mu bwumvikane. Icyaha wahaniwe ntikiba kikikubereye umutwaro. Nyuma ya Sinodi ya Gacaca, abantu barorohewe ariko uburozi bwa jenoside yakorewe abatutsi ntiburabashiramo. Sinodi na gacaca n’imiti yokoroshya ariko umuti nyawo ni Ubumwe n’Ubwiyunge. Uwo uracyashakishwa.
Nyuma ya Sinodi na Gacaca Kiliziya niyongere ifashe abayoboke ba Kristu.
Kubona umuntu w’umukristu muri gacaca yemera ko yishe abantu babiri, batanu, icumi muri jenoside yakorewe abatutsi, Kiliziya ntigire icyo ibivugaho nyuma y’uko ukuri kugaragajwe, bituma abantu bibaza byinshi. Kiliziya yaba se ishyigikiye jenoside yakorewe abatutsi, Kiliziya yaba se yumva ko Sinode na Gacaca byakozwe bihagije kuburyo abayoboke ba Kristu batekanye mu mutima nta kibazo bagifite ?
Kiliziya se yaba ibiterwa n’ubwoba bwo kwishora mu rugamba rw’Ubumwe n’Ubwiyunge ? ibyo ari byo byose abantu ni beza,
babura ababafasha mu nzira y’ineza, kandi ibisubizo by’ibibazo bibarimo, ntawe ugomba kubatekerereza ngo abahe umurongo, ni bo bagomba kuwibonera.
Hakorwa iki rero ?
Jenoside yakorewe abatutsi yahungabanyije Kiliziya mu Rwanda kuburyo abakristu twese tugomba gutabara, ufite igitekerezo cyakongera gusana Kiliziya ntatinye kugitanga.
Icyo mbona cya mbere Kiliziya gatorika igomba gukorera abakristu bayo bishoye muri jenoside yakorewe abatutsi n’ugufungirwa amasakaramentu ; iki gihano kiri muri Kiliziya kigakoreshwa iyo habonetse icyaha giteye ishozi cyakorewe ku mugaragaro (scandal public). Icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi kibarirwa muri byo.
Igihe cyose Kiliziya gatorika izatinya gufata icyemezo cyo gufungira amasakaramentu abakoreye jenoside abatutsi, kandi muri gacaca barabyiyemereye, n’abatarabyemereye abo babikoranye barabibemeje, Kiliziya bizayigora kunga abantu.
Gufungira amasakaramentu abakristu bakoreye jenoside abatutsi si igihano ni umuti.
Ibi ngiye kubagezaho ni ibitekerezo ni ibyo nashyize mu bikorwa.
Nari Padiri Mukuru muri Paruwasi Nyamasheke muri Diyosezi ya Cyangugu mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 ; ndeba ukuntu abantu bahindutse abandi, ndeba ukuntu bampindutse na njye ubwanjye bintera kwibaza n’ubu ndacyakomeza. Nibaza ngerageza no gushakisha ibisubizo.
Jenoside yakorewe abatutsi ndeba ni ibyo mbwirwa, kubona abayikoze barangiza, ngo baciye mu ntebe ya penetensiya birangiriye aho sinigeze mbyumva. Sinshidikanya ko hakihishamo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Ndi Padiri Mukuru wa Paruwasi Mushaka aho narangije ubutumwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi nibazaga ukuntu nafasha abakristu bakoze iyo
jenoside kumva icyaha cyabo, ngasanga nta kundi ari ukubafungira amasakaramentu, kuko umukristu ufungiwe amasakramentu yibaza impamvu. Nutari usanzwe ayahabwa iyo ayafungiwe atangira kumva agaciro kayo.
Nyuma ya gacaca, abiyemereye ko bishe abantu muri jenoside yakorewe abatutsi kimwe n’abandi babyemejwe n’abo babikoranye batababeshyera, abayobozi b’imiryangoremezo muri Paroisse Mushaka babitekerejeho basanga abo bakristu bishoye muri jenoside yakorewe abatutsi barahemukiye Kiliziya, aribyo koko ko bagomba guhabwa umwanya wo kuzirikana ku cyaha cyabo cyahungabanyije abakristu bose muri paroisse.
Wabaye umuti mwiza muri paroisse, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barabishimye, abageragezaga kubagira inama mu gihe cya jenoside ntibabumve ahubwo bakabita ibyitso barabishimye, hatangira ubutumwa bwo kubafasha kuva mu cyaha no kubigisha. Na bo ubwabo byarabafashije amaherezo barabishima. Mu rugendo rwo kugarukira Imana iyo barugeze hagati batumwa gusubira mu miryango bishe bajyanywe no gusaba imbabazi. Basubukura urugendo rwo kugarukira Imana iyo abo mu miryango bahekuye baje babaherekeje kubasabira imbabazi kuri paroisse. Uyu mwitozo bakora nimutagatifu, abiciwe n’abishe muri jenoside yakorewe abatutsi baraganira, bakabohoka ku mutima.
Abapadiri baba bafite ubwoba bwo gufasha intama baragijwe, mbamaze impungenge. Gufungira abakristu amasakaramentu abahemukiye Kiliziya ku mugaragaro biza ahanini ari umuti kuruta uko biba igihano. Muri Paruwasi ya Mushaka, Diyosezi Cyangugu, magingo aya bageze ku kiciro cya 5 kirimo kigarukira Imana, umupadiri waba afite impungenge zo gukora nk’ibyakozwe muri Paroisse Mushaka azanyarukireyo, arebe umunsi bazagarukiraho Imana.
Gisigaye ubu muri Paroisse Mushaka ari igikorwa cy’abakristu, umupadiri uwo ariwe wese watumwa muri Paruwasi Mushaka ntashobora kubihindura, abakristu bamaze kubona ko inzira barimo ubu ari yo iboneye ishobora kugeza abantu ku bumwe n’ubwiyunge. Imbuto zeze muri Paroisse Mushaka ni nyinshi kandi
amasakaramentu yarushijeho gusubizwa agaciro. Uburozi bwanyowe muri jenoseide yakorewe abatutsi burukwa igihe abakoze jenoside n’abayikorewe bafashijwe kuganira nta buryarya. Ahandiho, intama turagiye zirar Padiri, Pastori, izawe zimeze zite ?
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Centre IBANGA RY’AMAHORO
Diocèse CYANGUGU