Uburyo abakristu bababariranye
April 22, 2014Paroisse TYAZO2
April 23, 2014Uburyo abakristu bababariranye
April 22, 2014Paroisse TYAZO2
April 23, 2014Centrale Nyanza-Gisakura
Rapport y’imyiherero Padiri Ubald RUGIRANGOGA yakoranye n’abakristu bahoze muri Paroisse Nyamasheke mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi bo muri Centrale Gisakura – Nyanza kuri Nyanza.
22/04/2014: Padiri Ubald RUGIRANGOGA yakoranye umwiherero n’abayobozi b’imiryango-remezo ba Centrale Nyanza na Gisakura bamaze gusomerwa ijambo ry´imana riri muri Jn 21,15-17 bahawe inyigisho ibibutsa ko ari abashumba kandi ko iyo intama zonnye hafatwa abashumba . bagomba gukura intama mu bwone. Barabyumvise barabyiyemeza babigira ubutumwa bwabo bw’ibanze.
Bagiye mu matsinda basubiza ibibazo bikurikira:
1) Uru rugendo turimo mubona ari ngombwa?
Bose bemeje ko ari ngombwa, buri wese yasanze uru rugendo ruzamara abantu ubwoba, buri wese abohoke ku mutima, ukuri kujye ahagaragara. Uru rugendo rufasha kumenya buri wese igice ahagazemo. Uru rugendo ruzatuma hongera kuba ubumwe bw’abakristu.
2) A. Muvuge ku bikomere mubona abari abashumba mu gihe cya genocide bafite?
- Bumva inyigisho batangaga zarabaye nk’imfabusa
- Bahombye abakristu bakomeye
- Kiliziya nyinshi zarasenyutse
- Urukundo mu bakristu rwaragabanutse
- Abakristu bumviye ubuyobozi bubi aho kumvira Imana
- Abashumba bafite isoni n’ikimwaro, bumva ko bonesheje
- Bigishije urukundo abo bayobora barangwa n’urwango
- Abayobozi b’imiryango-remezo bamwe, kimwe n’imiryango y’agisiyo gatorika biroshye muri genocide yakorewe abatutsi
- Intama ziri mu rwuri rumwe, zirisha hamwe, ntizunge ubumwe, - Bibaza ku burere batanze n’umusaruro wavuye kuri ubwo burere.
- Bazomorwa n’iki ibyo bikomere?
Abakristu bicishe bugufi basabe imbabazi, abandi batange imbabazi. Abakristu bashyire hamwe, bunge ubumwe burangwa n’urukundo. - Guha agaciro ikiremwa muntu
- Kwemera ko habaye ubugome ndengakamere, buri wese akemera gutanga imbabazi no kuzisaba.
- Abashumba bazomorwa ibikomere no gusanga intama bakaziganiriza , nta ntama yivana mu bwone, niyo ibuvuyemo irongera ikabusubiramo ishonje.
2
3) A. Muvuge ku bikomere by’abakorewe genocide yakorewe abatutsi
- Babuze ababo n’ibyabo
- Bahemukiwe n’abo bizeye basangiraga
- Bateshejwe ubumuntu muri icyo gihe
- Babura ababasaba imbabazi ahubwo rimwe na rimwe bagatotezwa - Ababiciye barabahunga
- Kutamenya urupfu rw’uwawe
- Kubura uguhumuriza
- Kwiheba
- Kudashyikirana n’uwaguhemukiye
- Kubona amatongo y’aho abawe bari batuye
- Kubona hatangwa ruswa muri gacaca bakarya amaraso y’abawe
- Ibyo bikomere bazabyomorwa n’iki?
- Kubasubiza ubumuntu
- Kwegerwa bagafashwa, bagasabwa imbabazi
- Kubumvisha ko ikosa ridakosorwa n’irindi
- Kurushaho kubana na bo
- Kubasubiza ikizere cy’ubuzima
- Kubahuza n’ababahemukiye bakabibonamo
- Kwigishwa kwiyakira
4) A. Muvuge ku bikomere byabishe bagenzi babo
- Kwigiramo ubwoba bakihishahisha
- Ubwoba n’urwikekwe, kwikanga ko bagiye gusubira mu buroko - Ikimwaro n’ipfunwe kubera ibyo bakoze
- Kubura amahoro y’umutima
- Guhunga abo bakoreye ibyaha
- Barahungabanye, mupfa gato ati nakwica.
- Kutisanzura mu muryango nyarwanda agashaka kuganira n’uwo basangiye ibyaha
- Kwitakariza ikizere akumva ko ntawamwizera
- Kwiyahuza ibiyobyabwenge
- Bazabyomorwa n’iki?
- Kwemera ibyaha no kuvugisha ukuri ku byabaye
- Gusaba imbabazi no kwegera abo bahemukiye bakunga ubumwe - Kwigishwa kugira imyumvire y’abana b’Imana
- Gufasha abo bahemukiye
- Kubegera no kubahumuriza
- Kubigisha agaciro k’ikiremwa muntu
3
5) Muri uru rugendo uruhare rw’abayobozi b’imiryango-remezo ni uruhe kugira ngo rurangire neza?
- Abayobozi begere intama zose, bazihumurize
- Kumvisha abarokotse n’abicanyi, impuhwe z’Imana
- Abayobozi baharanire ubutungane n’ubutagatifu
- Kwitangira abandi, gutanga urugero rwiza
- Gushira ubwoba, guharanira ukuri, guca bugufi bagatanga urugero rwo gusaba imbabazi bakoze nabi
- Guhamya Yezu we rugero rwacu.
23/04/2014 : Umwiherero w’abarokotse genocide kuri Nyanza ba Centrale Nyanza na Gisakura
Padiri Ubald RUGIRANGOGA yabasomeye ijambo ry’Imana riri muri Rm12, 17 – 21 Yibutsa abarokotse genocide ko ineza itsinda inabi, ko bafite urufunguzo rwo kubohora ababagiriye nabi igihe babahaye imbabazi ko n’ababagiriye nabi bafite urufunguzo rwo kubabohora igihe babasabye imbabazi.
Nyuma y’inyigisho bahawe ibibazo bikurikira:
- Muvuge ku bubi abahutu babakoreye?
- Baratwiciye bica n’abo mu nda
- Batwambuye ubumuntu twitwa inzoka
- Baradusenyeye
- Nta mpuhwe bagira
- Bishe bishywa babo
- Batuvanguraga mu mashuri
- Bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu
- Banduje abatutsikazi indwara zidakira
- Bateye abatutsi kwigiramo na bo ubugome
- Bateye abatutsi agahinda kadashira
- Abatusti bashatse ku bahutu bagurishijwe nk’amatungo kugirango barokoke
- Barabatwikiye baba ku gasozi nk’inyamaswa
- Bahombeje igihugu mu kwica abanyarwanda
- Bahimbiye abatutsi ubugome batagira
- Bishe abatutsi urwagashinyaguro
- Bavukije abatutsi uburenganzira bwabo bw’ubunyarwanda.
4
- Abahutu bose se ni abicanyi ?
Abahutu bose si abicanyi, iyo baba abicanyi nta mututsi wari kurokoka. Hari abahutu bishwe barokora abatutsi.
- Ni izihe nama wagira abakoreye genocide abatutsi: - Kwihana bagasaba abatutsi imbabazi
- Kuvuga aho abatarashyinguwe bari, bagashyingurwa mu cyubahiro - Kwereka ibikorwa by’impuhwe abarokotse genocide yakorewe abatutsi - Kongera kubera abarokotse abavandimwe
- Kuba hafi y’uwo wahemukiye
- Kwitabira gahunda zo kwibuka no kuzitangamo ubuhamya.
- Abarokotse genocide yakorewe abatutsi murifuriza iki ababiciye:
- Guhinduka bagasaba imbabazi
- Bihane kugira ngo bazatunge ubuzima buhoraho, berekane aho abatarashyinguwe bari kugira ngo bazashyingurwe mu cyubahiro - Twifuza kubakira kivandimwe tukabana mu mahoro, bagasubirana ubumuntu;
- Tubifuriza kubaho no kubana
- Kugira umutima muzima
- Turabifuza ko barera abana babo babarinda irondakoko
Umwiherero w’abakoze genocide ba Centrale Nyanza – Gisakura kuri Nyanza le 24/04/2014 .
Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze kubasomera muri Jn15, 11 – 17. Yababwiye ku cyaha cyabo, kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yaremye abantu. Abicanyi barakomeretse, abashumba barakomeretse, abiciwe barakomeretse, haragomba gutanga imbabazi no gusaba imbabazi.
Nyuma y’inyigisho hatanzwe ibibazo bikurikira:
- Uru rugendo dukora murabona ari ngombwa?
Sobanura impamvu.
- Uru rugendo dukora dusanze ari ngombwa kuko ruzafasha abakoze ibyaha bya genocide , abarokotse genocide ndetse n’abashumba kubohoka ku mutima, bagakira ibikomere byo ku mutima.
- Ruzahuza abicanyi n’Imana, rubahuze na bagenzi babo,
- Uru rugendo rwunga umuntu n’umutima we.
5
- Kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yaremye abantu.
Urumva nyuma y’ibyo Imana igusaba iki?
- Imana iradusaba kuyisaba imbabazi ikanadusaba kuzisaba abo twahemukiye
- Kubahira Imana muri mugenzi wacu, tukigira inama yo kutazongera kugira uwo duhohotera
- A) Nimuvuge ku bikomere bya genocide yakorewe abatutsi
- Kubura abantu, kubura imitungo yabo
- Ntibatekanye imbere y’Imana, baraburana nayo bayibaza icyo yabaremeye - Bafite indwara zidakira
- Bari mu bwigunge
- Kwishisha uwamwiciye
- Agahinda kadashira
- Kuvutswa uburenganzira bwo kuba umunyarwanda
- B) Bazabyomorwa bate?
Bazabyomorwa n’uko abicanyi tubegereye tukabasaba imbabazi tubivanye ku mutima, bakabafasha bakongera kugerageza kubana kivandimwe nk’uko byahoze.
- A) Nimuvuge ku bikomere byanyu bwite
- Hari ukugira umutima uhagaze mu gihe k’icyunamo kuko muri icyo gihe n’uwo mwasangiraga ubona bihindutse
- Abicanye barahungabanye, barafunzwe abandi barapfa, barahunze. - Hari ipfunwe, gutinya uwo wiciye
- Kumva ko utakibarirwa mu bana b’Imana
- Kubura amahoro y’umutima
- B) Muzabyomorwa gute?
- Ibikomere byacu bizomorwa n’uko dusabye imbabazi tukazihabwa - Bizomorwa no kwatura tukavugisha ukuri imbere y’uwo twahemukiye - Bizomorwa no kongera gushyikirana n’uwo twahemukiye.
- A) Nimuvuge ku bikomere by’abashumba bari bashinzwe abakristu mu gihe cya genocide.
- Kuba bararuhiye ubusa
- Gutotezwa n’abo bari baragiye, babasebya, bababeshyera.
6
- Intama zicaniye imbere y’umushumba
- Ijambo ry’Imana bigishije ryateshejwe agaciro
- B) Bazabyomorwa bate?
- Gusabwa imbabazi biturutse ku mutima binyujijwe mu Kiliziya ku mugaragaro
- Abashumba na bo kubabarira intama bizabomora
- Intwaro zakoreshejwe muri genocide ni umuvumo mu ngo, shitani yinjiranye na zo mu ngo zirimo.
Zizavanwamo zite? Zizagangahurwa zite? Zizashyingurwa he?
- Abafite intwaro zishe abantu zizazanwa mu muryango-remezo, zigangahurwe, ziterwe amazi y’umugisha, paroisse irebe aho izazishyingura.
- Mwibukiranye ku rupfu rw’Abafurera ku kinini.
Abantu bazi iby’urupfu rw’abafurera barabarizwa ubu muri Centrale Mutusa cyane mu gice cy’imiryango-remezo yahoze ari iya Centrale Nyanza.
- Mwifuriza iki abarokotse genocide .
- Turabifuriza amahoro y’umutima tumaze gusaba imbabazi
- Turifuza kongera kubana nk’uko byari mbere ya genocide, dushyingirana, tugabirana, ……
- Turabifuriza kubaho, kubana mu mahoro mu muryango nyarwanda.
Umwiherero w’abarokotse genocide n’abakoze genocide, Ababarokoye, abakarisimatike, abayobozi b’imiryango-remezo, abafite ababo bafunzwe, abafite ababo bahunze bo muri Centrale Nyanza na Gisakura kuri Nyanza le 25/04/2014
Padiri Ubald RUGIRANGOGA amaze gusomera abaje mu mwiherero ijambo ry’Imana riri muri Jn 20, 19. 23, yakomeje ababwira ko amahoro ku mutima akenewe na buri wese.
Ntawe genocide yakorewe abatutsi itakomerekeje. Twese tugomba gufashanya, buri wese afasha mu genzi we gukingura urugi yikingiranyemo mu mutima we. Uwarokotse afashe uwamwiciye abe, gukingura umutima we amuha imbabazi, uwishe akingure urugi rw’umutima w’uwo yiciye, amusaba imbabazi.
Nyuma y’inyigisho hatanzwe ibibazo bikurikira byagombaga kwigirwa mu matsinda.
- Sangiza abandi ibyo ukuye muri uru rugendo
- Ibyakozwe i Mushaka dufasha abicanyi kugarukira Imana murabona namwe hari icyo byabafashamo cyangwa hari ubundi buryo muteganya ?
7
- Ibikoresho bicishije abatutsi muri genocide, abakoze genocide bo ubwabo bifuje ko byakurwa mu ngo bikirimo bikagezwa mu muryango-remezo, bikagangahurwa biterwa amazi y’umugisha hanyuma bigashyingurwa kuri Paroisse. Mwe murabitekerezaho iki ?
Abavuye mu matsinda batanze ibisubizo bikurikira :
- Ku kibazo cya mbere cyagiraga ngo „Sangiza abandi ibyo ukuye muri uru rugendo“. Hagaragaye ibi bitekerezo:
- Bumvise ko bagomba guhinduka, buri wese akiyumva muri mugenzi we - Uru rugendo rukuyeho ipfunwe abakoze genocide bagendanaga - Uru rugendo rutumye bamwe basaba imbabazi abandi barazitanga - Abandi bafashe ibyemezo byo gusubiza ibyo basahuye
- Abantu bongeye kunga ubumwe
- Abanyarwanda bapfuye ubusa
- Abahemutse bagomba kwegera abo bahemukiye bakabasa imbabazi babifashijwemo n’abakristu kuko bafite ubwoba n’ipfunwe
- Kubohoka k’umutima ni ugufasha, ukereka impuhwe uwarokotse - Hafashwe ibyemezo byo gusangiza ibyavuye muri iyi myiherero abatayijemo - Basanze mugenzi wawe ari ishusho y’Imana, biyemeza kutazongera kugira icyo bapfa
- Ukuri bakugize intwaro
- Biyemeje kwemera bagaca mu bikomeye kugira ngo ubwiyunge nyakuri bugerweho neza
- Ku kibazo cyabazaga niba hakorwa urugendo rwo kugarukira Imana kuri genocide nk’uko abo muri Paroisse Mushaka babigenjeje.
Bose bemeje ko bazakora nk’uko Paroisse Mushaka yabigenje,
abavandimwe b’i Mushaka bakazabibafashamo
- Ikibazo cyabazaga uko ibikoresho byakoreshejwe muri genocide yakorewe abatutsi bikiri mu ngo byagenzwa;
Hemejwe ko byakusanywa bikagezwa mu muryango-remezo, bikahava bijyanwa kuri Paroisse, Paroisse izagena niba hagomba kubakwa urwibutso rwabyo kuri Paroisse cyangwa niba bizajyanwa ku rwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi.
Ibyo byose bizaba byabanjirijwe no kugangahurwa bimaze guterwa amazi y’umugisha.
Padiri Ubald RUGIRANGOGA
Ibanga ry‘Aamahoro
Diyosezi Cyangugu